Umugambi mubisha kuri Zambia n’abanyarwanda b’impunzi barokotse ubwicanyi bwa FPR Zambia icumbikiye
Banyarwanda banyarwandakazi ngorwa zarokotse ubwicanyi bwa FPR, na n’ubu ikaba ikomeje kubakurikirana aho muri hose by’umwihariko abo mu gihugu cya Zambia, mukaba mwugarijwe bidasanzwe nyuma y’umumugambi mubisha,wihishe inyuma yifatwa, n’urubanza rw’uwari umuvugizi w’umutwe wa balinga wakoreraga kuri internet ukiyita inyeshyamba za FLN.
Muri iyi nkuru rekatubaciremo muri make uko uwiyise majoro Sankara yakoreshejwe n’inzego z’ubutasi bw’u Rwanda DMI, hamwe n’umuja wa bampatsibihugu Polo Rusesabagina munzira yo gufasha bampatsibihugu kwinjira muri SADEC no gufasha u Rwanda mugukomeza umugambi wo gutsemba abanyarwanda barokotse ubwicanyi bacumbikiwe na Zambia.
Uyu mugambi watangiye aho u Rwanda rwari rubangamiwe n’iterambere ry’abahungiye muri Zambia, nibwo batoje umusore wabo Nsabimana callixte waje kwiyita Sankara Majoro Sankara. Ariko kugirango umugambi wabo ugerweho neza, bampatsibihugu bari bateguye gushinga umutwe w’inyeshyamba witwa ko urwanya leta ya Kagame babinyujije muri ONG y’abanyamerika yitwa Enough Preoject babifashwamo na bamwe biyita abanyapolitiki ba opposition ndetse na bamwe bari bavuga ko bari mu mitwe irwanya leta uwari ku isongo akaba Faustin Twagiramungu wakoresheje Colonel Irategeka Wilson ngo yigumure kuri FDLR.
Bwarakeye biraba, Col Wilson na bagenzi babeshya bamwe mu basirikari ba FDLR ko bagiye gushinga umutwe wiswe CNRD-Ubwiyunge bagafashwa na America kurwanya Kigali kandi abakajya bahembwa $200 buri kwezi kandi gahunda ya Enough Project mu gushinga uyu mutwe yari iyo gusenya FDLR no gukusanyiriza impunzi z’abanyarwanda nyinshi zishoboka hamwe bakabona uko baziboha bakazijyana mu menyo y’inkotanyi. Ibi ntabwo byabahirihiye ariko impunzi nyinshi zabiguyemo kuko bazikusanyirije Kalehe mu Congo bazihereza FPR.
Muri uwo mugambi wa FPR n’abateramkunga bayo (ba mpatsibihugu), nyuma yo gushinga CNRD-Ubwiyunge ntibahagarariye aho kuko kugirango gahunda yabo igire ingufu begereye urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bya nyirarureshwa ariwe Rusesabagina Polo ni uko baba bashinze icyo bise MRCD-Ubumwe ndetse baba banashinze uwo mutwe w’ingabo bise FLN wakoreraga cyane cyane kuri facebook na youtube.
Uyu Paul Rusesabagina akabayaramaze iminsi hari abahutu b’inda ndende yigaruriye mu gihugu cya Zambia aribo bari bamaranye iminsi bakorana harimo uwitwa Nsengiyumva Apolinnaire.
Ubwo habaga ibitero mumanjyepfo y’u Rwanda kugeza ubu natwe bias n’aho bwagabwaga n’ingabo z’u Rwanda ubwazo zishaka kubigereka ku gihugu cy’Uburundi, aba batekamutwe baboneyeho inzira yo gushyira mubikorwa umugambi bateguye wo kwiba abanyarwanda b’impunzi ku isi hose banyotewe no kwigobotora Kalinga nshya yiyise FPR Inkotanyio. Muri ubwo bujura bahaye uyu wiyise Major Sankara umuvugizi w’izo nyeshyamba zo muri social media ni uko aba umumonsi akemeza abantu ibitangaza byabaye mu rugamba batarwanye, hanyuma izo ngorwa z’impunzi zikabahundagazaho ayo madolari ngo batashye.!!!!!! Ndetse ngo babonye umucunguzi, sankara na FLN.
Ni uko z’impunzi z’abanyarwanda zitabashije gushishoza iyo za Australia, America, iburayi, Zambia n’ahandi bikora mumufuka sinakubwira,ariko byari ubujura,no kurangaza izo ngorwa zitazi icyo zakora ngo zihagarareho. Impunzi zo muri Congo aba bakozi ba mpatsibihugu bari barabashije guca muryahumye birumvikana ko bari baramaze kuzikusanyiriza hamwe ndetse barazivanye muri Kivu y’amajyaruguru bazikusanyiriza i Kalehe ngo bazabona uko basunikira mu Rwanda nta nkomyi kandi niko byaje kugenda.
Nta kwirara kuko imikino bene iyi iracyari myinshi kuko ushobora kubona ukabona hari abanda banyarwanda b’impunzi bongeye kugwa mu kitego nk’iyi ya CNRD-Ubwiyunge, MRCD-Ubumwe, FLN n’ibindi nk’ibyo bivuka buri munsi cyangwa ugasanga abandi bamwanyi barakubwiye ngo FLN yongeye kugaba ibitero muri Nyungwe n’ahandi ariko mu by’ukuri ari izindi ntumbero bifitiye.
Tugaruke ku mugambi nyirizina w’ibiri kubera mu rubanza rw’uwiyise Majoro Sankara n’itekinika ririmo gukorwa rizanamo Zambia.
Iyi nkuru turayibabwira mu bice bitatu:
- Igice cyambere ni uburyo bwo gushaka kwangisha impunzi z’abanyarwanda ubuyobozi bwa Zambiya
Muribuka ko Zambiya icumbikiye impunzi z’abanyarwanda nyinshi cyane kandi ko Genral James Kabarebe yakunze kuzigarukaho cyane. Byumvikane rero ko James Kabarebe atarayama dukurikije ibyo we yivugiye mu ruhame. Mu rwego rwo kwangisha ubutegetsi buriho muri Zambia abanyarwanda barokotse ubwicanyi bwa FPR Zambiya icumbikiye, uyu Nsabimana Callixte alias Sankara mu rubanzarwe yarihanukiriye abeshyera perezida wa Zambia ko ariwe wabahaye amafaranga yo gutera u Rwanda. Ibi bakaba nta kindi bigamije uretse kurakaza leta ya Zambia ngo ihagarike gutuza abarokotse b’abahutu babarizwa muri icyo gihugu cyane cyane ko iyi leta yasabwe kenshi kwirukana izi mpunzi ntibyemere.
- Gutegura imitwe y’abaturage ba Zambia mugihe cy’amatora ishobora kubafasha gutera akavuyo
Kubera ko hari amatora ateganijwe umwaka utaha, bimaze kumenyekana ko hari umugambi wo gukoresha abaturage ngo bazigumure ku butegetsi bw’ishyaka ririho bavugako rishyigikira imitwe y’iterabwoba nka FLN nk’uko Perezida abashinjwa na Sankara. Ibyo bikaba bitegurwa ko byakoreshwa mubayoboke b’iryo shyaka igihe baba batsinzwe amatora noneho bakirara mu banyarwanda bakabagirira nabi kuko ishyaka ryabo rishinjwa gukorana n’inyeshyamba bikaba byaraviriyemo ishyaka ryabo gutsinda. Iyo akabariyo propaganda ambassade y’u Rwanda igomba kwinjiza mubaturage.
- Gufasha abarwanya ubutegetsi ba Zambia
Mu gihe ubutegetsi buriho bwaba bwemeye gutuza impunzi z’abanyarwanda, leta y’u Rwanda iteganya inzira yo gukoresha iki gihuha mu kurwanya ubutegetsi buriho bwemereye gutuza abanyarwanda .
Ibi byose tuzabiva imuzi mu nkuru yacu ikurikira ariho duteganya kubaha kuburyo bucukumbuye uruhare rwa buri wese muri uyu mugambi mubisha uko wateguwe, uhereye kuri Sankara n’ifatwa rye, Paul Rusasabagina, Nsengiyumva Apolinnaire, Faustin Twagiramungu, Wilson irategeka n’abandi bose bari muri iyi gahunda tuzabereka aho bahurira n’umungambi wa Sankara, DMI na Mpatsibihugu.
Tubararikiye kutazacikwa n’ubucukumbuzi turikubategurira ku mugambi mubisha utuma Prezida wa Zambia u Rwanda rumwandagaza rukamwambika isura nkiriya mu rukiko. Ese uyu Sankara ko avuga ko yiberaga muri Comores, yahuriye he na President wa Zambiya? Uburundi bwihagezeho none ibyo bagerekaga ku Burundi barabyimuye babigejeje mu Zambia.
Umusomyi w’Umwirongi
Paul Sibomana
Murakoze cyane hari byinshi menye nkimara gusoma iyi nkuru yanyu kuko Uyu Appolinaire nari naramwumvise ahantu kandi nakekaga amababa none menye aho aba> Ni umuntu wo kwitondera cyane kuko nkeka n’ibi bigambo bya Sankara hari aho bihuriye n’uyu Appolinaire. Ikibabaje ni uko uyu Appolinaire ashobora kuba afite connection igera muri Presidence kandi ari ikirura. Impunzi ziri muri Zambia zitagize icyo zikora ngo zisibire uyu Appolinaire amayira zizisanga mu rwobo zitazabasha kwikuramo ndabarahiye
Igihe kirageze kugirango abanyarwanda bumva bifuz aimpinduka baze inyuma z’iyi nyema zose zirirwa zishinga ingirwamashyaka bakamenya ko amashyaka muri iki gihe adakenewe. Ese kuki umututsi wese witwa ngo ahuze Kagame dore ko batazajya bahunga FPR, kuki iyo ageze hanze adashobora kwifatanya n’abo ahasanze akaba agomba gushinga ishyaka rishya? Iyi ni imtego ya FPR abayoboka bene ayo mashyaka ni akazi kabo. Muri iki gihe nta shyaka rishya rikenewe ahubwo ushaka impinduka wese yagakwiye kugira nibura iryashinzwe mbere yibonamo. Aba bose b’inzaduka bashinga amashyaka atagira gahunda ni nabo bahindukira bakirirwa basakuriza abanyarwanda ngo amashyaka ya opposition agomba gushyira imbaraga hamwe. Ubu se abashyize imbaraga hamwe na CNRD Ubwigunge bageze he? Abashyize hamwe n’uyu mukozi wa CIA Rusesabagina bageze kuki? Abashize hamwe na Twagiramungu bageze kuki? Abashyize hamwe na Kayumba muri P5 bageze kuki? Abashyize hamwe na padiri Thomas Nahimana na Akishuli Abdallah bageze kuki? None ho ngo ikigezweho ni Gilbert Mwedenadata na Phillippe Mpayimana bagomba gukora impuzamashyaka ???? Iyi mikino yo gukinira ku banyarwanda ikwiye gucika
Paul Rusesabagina na Faustin Twagiramungu barangije akazi kabo bashise basenya icyo bari bise impuzamashyaka birukana CNRD-Ubwiyunge kuko impunzi zari zabagiye inyumna bari bamaze kuzigeza i Kigali. Ubwo niba hari izindi mpunzi zishaka gutaha nk’izatahiye Kalehe ni ukongera hagashingwa indi FLN nshya n’indi mpuzamashyaka nshya kandi ndakeka ko aribyo uyu mutekamutwe witwa Felicien Hategekimana, Chantal Mutega n’uyu mudamu w’inzobere mugucabiranya witwa Marie Claire Ingabire barimo cyane cyane ko nabonye nabo batangiye gushyira abantu batagira aho bahuriye nabo mu mabwa yabo nk’uko padiri Thomas Nahimana yafashe ba Ingabire na Mushayidi akabashyira muri guverinoma ye yo kuri internet. Gusa uwaba avugana na Marie Claire Ingabire ubarizwa muri Belgique, Felicien Hategikimana ubarizwa muri America cga se uyu Chantal Mutega wahoze ari umwe mu bakinnyi b’ikinamico rya Thomas Nahimana yabambariza icyo bagamije muri ibi barimo byo gukoresha amazina n’amafoto y’abatu batagira aho bahuriye nabo muri ubu bugambi bwabo. Ese ko ubu icyo bita FLN gisigaye kirimo amashami arenga atanu (FLN ya Jean Kalisa, FLN ya Dr Biruka, FLN ya Marie Claire Ingabire+ Chantal Mutega+ Felicien Hategikimana, FLN ya Ansibert+ Pascal Manirakiza, FLN ya Faustin Twagiramungu+ Paul Rusesabagina etc), ubwo FLN wamenya igemije iki? Ibya FLN bisigaye bimeze kimwe n’ibya RNC dore ko ubu hariho RNC ya Kayumba na Serge Ndayizeye, RNC ya Rudasingwa, RNC ya Jean Paul ariyo yiswe ARC, RNC ya Jean Paul Ntagara (Radio Ikamba)etc. Nyamara abanyarwanda dukeneye gukanura kuko ibi bintu si shyashya
CNRD-Ubwiyunge ishingwa ryayo ubwaryo ryarivugiraga kuburyo umuntu ureba kure atari akwiye kugwa mu mutego wa Enough Project ariko kubera ko abanyarwanda batumva barabibwiwe banarabyerekwa ariko banga kumva mpaka babagejeje Kalehe bareba kugeza i Kigali. Iyi FLN nayo byaravuzwe kenshi ko wari umugambi wa DMI wo kurimbura impunzi ariko bavuniye ibiti mu matwi mpaka bigenze uko byagenze nyine. Uyu munsi hari ba Felicien Hategikimana, Marie Claire Ingabire, Chantal Mutega, Dr Biruta n’izindi kunda rubyino zikomeje kurangaza abanyarwanda na none ngo zibarohe munkotanyi ariko igitangaje hari abandi banyarwanda babakurikira kandi barabonye neza uko ibya Kalehe byarangiye. None dore bigeze no kuri President Lungu. Nzaba ndeba ni umwan w’umunyarwanda