Kagame n’agatsiko ke bafatanyije gutegeka inyuma y’amacakubiri ashingiye ku bwoko

Muri iyi nkuru ndabagezaho muri make ibijyanye n’urugamba turwana ruharanira impinduka aho ngaruka cyane ku ntambara mu by’ukuri iri hagati y’agatsiko ka Kagame na DRC, byumvikane neza ko atari intambara iri hagati ya DRC n’u Rwanda cyangwa se abanyarwanda muri rusange. Ndaza no kugaruka ku mibereho y’abanyarwanda aho nza kuvuga ku iturufu y’ubwoko. Ikintu cyabaye karande mu banyarwanda, aho ushaka kugira icyo ageraho wese yitwaza ubwoko.

Ntatinze reka mvuge ku ntambara iri hagati y’agatsiko ka Kagame na DRC.

Iyi ntambara igaragara ko yateguwe mbere y’uko impunzi z’abanyarwanda zihungira mu cyahoze kitwa Zayire. Ibi mvuga kugirango mubashe kubyumva neza, mwakwibaza impamvu muri 1994 umuntu yahungaga aturutse za Kibungo , za Rwamagana akaruhukira mu cyahoze kitwa Zayire nyamara hari ibindi bihugu by’ibituranyi bitigeze byanga kwakira izo mpunzi, nk’Uburundi, Tanzaniya ndetse na Uganda ahubwo hagatangwa icyo njye nise inzira yo kunyuramo zihunga izerekeza muri Zayire. Ibi bigaragara ko ari gahunda yari yarapanzwe kuva mbere igamije gushaka urwitwazo rwo guhungabanya umutekano wa Congo kugirango agatsiko kabashe gusahura umutungo wayo.

Congo yakoze uko ishoboye yakira izo mpunzi zari zivanzemo interahamwe, ex_far, abaturage benshi bari bavanywe mu byabo n’intambara ndetse harimo na maneko za RDF ibi ntawe utabizi. Ikibazo si icyo guhunga ahubwo inyuma y’ibi byose hari umugambi wo gusahura ubukungu bwa Congo. Aha nimvuga gusahura mwumve ko buriya hari ikintu abantu badatekerezaho: niba jye ncuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe, hari igiciro nyashyiraho nyatangiraho, igihe umuguzi yabona uyamuha kuri make y’ayo nyamuhera birumvikana ko ariwe azagurira. Ni muri urwo rwego rero agatsiko kahisemo gusahura ubutunzi bwa Congo bukagurishwa ku bikomerezwa bibukeneye kuri make nabo bagasagurira Kagame. Reka mbibutse bimwe mu bimenyetso bindi: uruganda rutunganya zahabu rwubatswe mu Rwanda nyamara bizwi neza ko nta zahabu ihagije twabona yo gutunganyiriza muri urwo ruganda, mbibutse ko nyuma y’aho Congo itahuriye Kagame n’agatsiko ke ubu urwo ruganda rusa nk’urwazimye. Byumvikane ko abasahura Congo babinyuza kuri Kagame wemera kwica bene wabo b’abanyafurika ku nyungu ze bwite, ariyo mpamvu hari umuhanzi waririmbye ko burya abanzi b’abanyafurika nibo ubwabo!

Twongere twibukiranye ko mbere ya 1996 Rwanda, Uganda, Burundi batera Congo bitwaje umutwe wa AFDL wari ukuriwe na Laurent Désiré Kabila, umwe mu basirikari bari bayoboye ingabo yari James Kabarebe harimo n’abandi bitwa Jean Pierre Ondekane. Icyo gihe Kagame yagiye muri ONU avuga ko agiye muri Zayire kubera ikibazo cya Ex_far zashakaga gutera u Rwanda, ntiyigeze avuga ko ari ikibazo cy’abatutsi ba Congo cyangwa abavuga ikinyarwanda! Mbere gato y’uko batera Zayire, hari inama yabereye I Butare, icyo gihe yarimo n’aba ofisiye bakomokaga muri Congo (b’Abanyamulenge) babwirwa ko bagiye gutera kandi ko imiryango yabo bagomba kuyizana mu Rwanda. Aha bakaba barashakaga kugaragariza amahanga ko hari n’ikibazo cy’abatutsi muri Congo. iyi ngingo ntiyavuzweho rumwe kuburyo hari n’abayitambitse bagaragaza ko badashobora kuzana imiryango yabo mu Rwanda kuko aho bari bari bari batuye kandi batunze inka nyinshi, hakaba hari umwe mu bakomeye mu Rwanda wavuze ko bafite uburyo burenze igihumbi bwo kuzana iyo miryango yabo mu Rwanda, bikaba byararangiye bamwe mu ba ofisiye bashatse kwitambika iyi gahunda barishwe.

Aha mbibutse ko Kagame nk’umuntu wize ibijyanye n’ubutasi ari wa muntu uzi gucamo ibice abantu, akabateranya nyuma akarangiza atabaza amahanga ati nimuze mutabare dore byakomeye! Aha ntibizabatangaze kagame akomeje ibikorwa bye by’ubwicanyi muri DRC nyuma akabigereka ku butegetsi bwa Congo kugirango akomeze agaragaze ko ari ikibazo cy’ubwoko kandi nyamara nt naho bihuriye.

Ibi mushatse mwanabihuza n’ibyabaye mu Rwanda: nabibutsa ko hari ubwicanyi bwibasiye abantu benshi bwakozwe n’inkotanyi, bukaba bwaribasiriye abahutu, ubu bwicanyi bukaba bwari mu rwego rwo gushyushya imitwe y’abantu kugirango habeho kwica abatutsi byitwa kwihorera (ubwicanyi bwa Byumba n’ahandi). Ikindi n’uko hari ubuhamya butandukanye bwagiye bugaragaza ko indege yari itwaye Habyarimana yahanuwe ku mabwiriza ya Kagame.

Nkomeze nsaba urubyiruko rw’u Rwanda kutemera gushorwa mu mashyamba ya Congo ku nyungu za Kagame.

Ku kibazo cy’amoko nababwira ko njye mbona ari baringa, kuba hari abategetsi babyitwaza bagamije kuzuza imifuka yabo ibi tugomba kubyamagana ahubwo tugaharanira icyateza umunyarwanda imbere. Hano nabibutsa ko Kagame atarobanura umututsi cyangwa umuhutu, ugaragaje ko atemera amahame agenderaho aramwikiza, ugaragaje ko hari ibyo anenga aramwikiza atitaye kuwo ariwe. Mbahaye urugero ruto mu Rwanda, murabizi ko hari gahunda ya ndi umunyarwanda, Kabarebe akayitabira akanatangamo ibiganiro ariko ku rundi ruhande ukongera kumwumva abwira urubyiruko ati: “hari amazina y’abantu bitwa ba Bizimana, ba Havugimana n’abandi, abo bahunze u Rwanda, bariga , ni abanzi bacu, n’ukubakumira, n’ukubatangira…” Mwibuka umudamu witwa Marie, wivugiye ko abahutu ari imbwa hari n’abandi, ndetse hari n’abavuga ko ikibazo kiri mu karere ari abatutsi nk’aho abatutsi bose babayeho neza, ibintu byo kwamaganwa. Ikindi muzi neza imvugo urubyiruko rw’u Rwanda n’abanyarwanda benshi biharaje: ikigarasha, interahamwe, mwaheze mu mashyamba ya Congo, abajenosideri, mwasize mumaze abantu…ibi byose ni ingaruka z’amacakubiri ashingiye ku bwoko nyamara mugihe agatsiko kaeshya ko abanyarwanda biyunze!

Ku kibazo cy’imibereho y’abanyarwanda twese turabizi ko giteye inkecye muri iki gihe. Twahera ku kibazo cy’inzara aho mu bice bitandukanye by’igihugu abaturage bataka inzara nyamara abayobozi bacu bakaba bararuciye bakarumira. Ikibazo cy’uburezi bwazambye aho leta y’agatsiko ibeshya ko yatanze uburezi kuri bose, umwana wese yiga nta mbogamizi nyamara ireme ry’uburezi ubu rikaba riri hasi cyane hakiyongeraho n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko bikaba byararuviriyemo kwishora mu biyobyabwenge n’ubusambanyi. Ikindi twavuga kidakunze kuvugwaho ni ikibazo cy’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu aho bagera bakagorwa n’ubuzima cyane bamwe bakahasiga ubuzima. Ikindi kibazo gikomeye ni icy’abaturage babunza akarago kubera gusenyerwa cyangwa kunyagwa imitungo yabo ntibagire kivugira.

Ibi bibazo byose tuvuze hano ndababwira ko abayobozi bacu baryumyeho. Dufite abadepite mu mitwe yombi, ntawuhaguruka ngo avugire abaturage. nyuma y’ibi byose Kagame we  akomeje kubeshya amahanga ko u Rwanda n’abanyarwanda batekanye ndetse akaba anakomeje gahunda yo kuzana abimukira mugihe abanyagihugu bangara.

Mu Rwanda nabibutsa ko ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR bwubatse imitegekere ya YOBOKA CYANGWA UPFE, aho ugerageje kugaragaza ibitekerezo binenga ibibi bya FPR aburirwa irengero, afungwa cyangwa akicwa.

Banyarwandakazi banyarwanda, bakunzi basomyi b’ikinyamakuru UMWIRONGI, ndabasaba guhaguruka twese tugaharanira impinduka, tugaharanira uburenganzira bwacu kandi ukuri kuzatsinda!

NSHIMIYIMANA Christophe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *