IMPURUZA KURI THEONESTE NIYONGIRA UZWI KU IZINA RYA KANYONI

Banyarwanda namwe banyarwandakazi, nkunda kuvuga nti : Mwiba ba ntibindeba, ingoma Kalinga ihiga umuntu wese wayihunze akaba kandi adafatanya n’agatsiko ka FPR.

Uyu munsi nari gutabariza uyu mugabo twitaga Kanyoni dore ko muzi muri za 1999 mu gihugu cya Kenya. Uyu Théoneste Niyongira, washimuswe n’ubutegetsi bwa Kigali bumusanze muri Malawi aho yacururizaga, nabibutsa ko kandi FPR yigeze kohereza ikipe nini yari yibumbiye mu ishyaka bitaga PPR yifuzaga ko bariya bacuruzi bose bazajya batanga imisanzu muri iryo shyaka ryabo byose twaje kubishyira hanze bahindura umuvuno.

Uyu munsi abacuruzi bamwe batanga imisanzu muri FPR biturutse kuri bamwe mubo bacuruzanya baba arabakozi ba ambassade y’u Rwanda muri Malawi. Muribuka ko liste ya bamwe mubatanga iyo misanzu yigeze gushyirwa hanze n’amafranga batanga.

Aba bacuruzi rero aya mafranga baha Kigali bagombye kuba barayatanze mu buryo bwo kwishakira umutekano waho bakorera bikaba bigaragara ko abahutu dukunda guhakirizwa muri FPR.

None uyu munsi kuva aho Leta ya Kagame imaze gutangaza ko hari abanyarwanda 63 baba muri Malawi igiye gufata, hakaba hari abarenga 200 bambuwe ubwenegihugu bwa Malawi, abo batangaga iyo misanzu bahagaze bate? Ese ibiri kureba abandi bo nti bibareba ? Ndakeka ko bamaze kubona igipindi FPR yabateye kandi biragaragara kuko abenshi bamaze kuzinga utwangushye ngo barebe aho bagana.

DORE IKINYOMA FPR YAKORESHEJE KURI KANYONI

Mugufata uyu mugabo hakoreshejwe amazina atari aye kugira ngo ibone uko ashimutwa. Bamugejeje i Kigali batangaza ko uyu mugabo yari umukozi wa komine Ndora muri Butare mbere ya 1994 ko yari ashinzwe kwakira imisoro.

Uyu Kanyoni avuka ku Gikongoro tukaba twarahunze 1994 acururiza ku Ruhuha mu Bugesera.

Umuryango we ndetse n’abamuzi barumiwe bumvise ibyo Faustin Nkusi umuvugizi w’ubushinjacyaha mu Rwanda atangaje. Kuki bakoresha ibinyoma mu gushimuta impunzi, ni uko abo bafata baba ari inzirakarengane.

Si ubwambere FPR ishimuta abacuruzi muri Malawi. Muzi ko hari uwitwa Murekezi Vincent, ndete na Bandora bakuwe Norvege.

Sinarangiza ntabwiye impunzi aho ziri hose ko twacengewe mu nzego zose, mu mashyaka, mu madini na za associations. Ni twihyira hamwe aba baducengeye tuzabavugutira umuti usharira twirinde kubatiza umurindi.

Mugire amahoro

KARENGERA Augustin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *