Ni ayahe maherezo ku babujijwe kwibuka ababo bishwe na FPR/Kagame?

U Rwanda ni igihugu cyahuye n’amakuba twese tuzi ndetse n’amahanga arabizi. Ayo makuba ni intambara yatangiye 1990 ikaza kugeza kuri genocide muri 1994. Nyamara ayo makuba hari benshi bibwira ko yashyizweho iherezo n’ifatwa ry’ubutegetsi kwa FPR muri 1994, nyamara kandi agikomeje kugeza n’uyu munsi.

Aya makuba yaguyemo inzirakarengane zitagira ingano.  Mu bwicanyi buzwi buvugwa cyane ni nk’ubwicanyi bwakorewe abanyakivuye, bukozwe n’inkotanyi ababurokotse bahungiye ahitwa Kajevuba. Izi nzirakarengane ntawuzivuga, imiryango yabo yararuciye irarumira, ntawushobora kurihingutsa.

Ubwicanyi bwakorewe Kibeho, ababurokotse bahungira imahanga abasigaye mu Rwanda ntawurihingutsa. Ku bw’inkotanyi ngo aba bose bishwe n’intambara!!!

Ubwicanyi bwakorewe impunzi zari zarahungiye muri Zayire, bwakozwe kuva 1997-2000, uwaburiye uwe muri ubu bwicanyi ngo ntagomba kuvuga, uwapfuye ngo yagombaga gupfa!

Hari ibyobo mu gihugu cy’u Rwanda birimo imibiri y’abantu bishwe n’inkotanyi, bikaba bidashobora gucukurwa ngo abo bantu bakurwemo bashyingurwe mu cyubahiro, ibi bikorwa mu rwego rwo guhishira ababigizemo uruhare.

Niba mwibuka neza, hari inkuru yatambutse kuri VOA ahagana muri 2020 ariko yahise isibwa ndetse n’umunyamakuru wari wayikoze leta ya Kigali ishaka kumugirira nabi (iyi nkuru yavugaga ku mibiri yabonetse ahitwa i Rutonde ya Shyorongi, bikaba bivugwa ko inzirakarengane zirimo zishwe kw’itegeko rya IBINGIRA). Aba bose kubavuga kirazira ndetse n’imiryango yabo ntigomba kubibuka!

Ndangirje ku bazize genoside yakorewe abatutsi: impamvu n’uko aba bibukwa, bahabwa icyubahiro gikwiye umuntu wese wacyambuwe ubwo yicwaga. None ndabaza, abandi bo ntibari abantu? Ntibagomba kwibukwa no kuvugwa?

Ni gute habaho ubwiyunge hejuru y’ibikomere by’abiciwe nyamara bakaba barategetswe kutaririra ababo no kutabashyingura? Ese muzi abana bagizwe imfubyi n’ubu bwicanyi bwose uko bangana? Abataye amashuri, abashatse imburagihe abandi bagahura n’ingaruka z’ihungabana bamwe bikabaviramo no gusara!?

U Rwanda rukeneye umuyobozi w’umunyempuhwe, umuyobozi wumva ko ataryama ngo asinzire umuturage ashonje, ababaye. Umuyobozi utaryama ngo asinzire igihe akibona IBINGIRA, RURAYI, Jacques NZIZA, Dan MUNYUZA n’abandi bidegembya nyamara barahekuye igihugu bahagarikiwe na KAGAME udahwema no kugaragaza ko atabashije kwica ahubwo yari gukora ibirenze mu mbwirwaruhame ze.

Igihe kirageze ngo izi nzirakarengane nazo zibukwe kandi bene zo bahabwe ubutabera.

NSHIMIYIMANA Christophe.

2 Responses to Ni ayahe maherezo ku babujijwe kwibuka ababo bishwe na FPR/Kagame?

  1. Muneza Alfred says:

    Ubuvumo bwa Musanze bwuzuyemo abahutu Kayumba Nyamwasa yatsinzemo,bose nta n’umwe wigeze aririrwa cga ngo ashyingurwe

  2. Kalonji says:

    Ibi ni ukuri kwambaye ubusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *