ITANGAZO KU RUPFU RWA JOHN WILLIAMS NTWALI

COVIGLA ibabajwe n’inkuru y’incamugongo ku rupfu rutunguranye kandi rw’amayobera rw’umuyamakuru NTWALI John Williams rwamenyekanye kuwa 19 Mutarama 2023, rutangajwe na polisi hamwe n’ikinyamakuru Igihe.com, Iki kinyamakuru ni kimwe mu mizindaro ikoreshwa n’inzego z’ubutasi bw’u Rwanda, cyakomeje kivuga ko Masabo Emmanuel, mukuru wa Ntwali, yivugiye ko Williams Ntwali yaguye mu mpanuka ya moto yali imutwaye ikagongwa n’imodoka agahita yitaba Imana,

Mu by’ukuli biragoye kumenya aho Ntwali yaguye n’igihe yapfiriye, kuko ikinyamakuru akorera cyo kemeza ko kuva kuwa 16 Mutarama 2023 atabonekaga. Ndetse ngo na twitter ye yari ifunze yongera gufunguka amaze kwitaba Imana, hari abatangaje ko yaguye Rwandex Gikondo abandi bakavuga Kimihurura, umurambo we ukaba warabonetse ku Kicukiro aho bita kwa Kagina,

Aya mayeri ya FPR ikoresha aramenyerewe, ni gute umuntu nka Ntwali wari uzwi mu binyamakuru nka Radio Flash, Umuseke, City Radio na Chaîne Pax TV-Ireme news, apfa Polisi ikamuyoberwa ! Ni gute umunyamakuru nk’uyu agenda nta byangobwa bimuranga ? Ntwari yari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru « The Chronicles » cyashinzwe na Dr KAYUMBA Christopher, ubu wafashwe agafungwa,

Mu Rwanda hali urutonde rw’abanyamakuru bagomba kwicwa ; hari nabemeye guhindura umurongo bagenderagaho bagatangaza ibyo FPR ibategeka kubera indonke, Ntwari rero yanze izo ndonke kandi yari yaraburiwe kenshi ko azicwa kubera inkuru yandikaga zikomeye. Yali yarasabwe guhunga aranga, yemeye gukomereza urugamba mu gihugu. Kwicwa ntibyamutunguye rero kuko yari azi neza ko azicwa kubera kuvugira abanyarwanda, bakandamijwe n’ingoma mpotozi ya FPR-Inkotanyi.

Zimwe mu nkuru zikakaye azize twavuga iyo yasohoye avuye gusura Cyuma Hassan muri gereza ilimo ukuntu uyu munyamakuru Cyuma ageze mu marembera kuko akubitishwa amashanyarazi. Kuli Bannyahe Ntwali arongera ati ikiganza kitagaragara cyahutaje urubanza rurangizwa buhumyi. Mu gihe abanyeshuli bari babuze imodoka, Ntwali ntiyarebereye, yarabajije ati ko Abanyeshuri babwirirwa bakaburara, none bakaba baraye rwa ntambi bizabazwa nde ? Mulibuka ko Ntwali yigeze kujyana n’abanyamakuru ba Aljazeera akagenda abereka uko basenyera abaturage nta ngurane, nta nteguza. Ntabwo rero John Williams Ntwali yaryaga iminwa. Ibyo yavugaga byashyiraga hanze ubutegetsi.

COVIGLA yongeye kwamagana kumugaragaro ubwo bwicanyi ikaboneraho no gufata mu mugongo inshuti n’abavandimwe ba nyakwigendera. Kandi ngo ibijya gucika bica amarenga iriya ngoma iri mu marembera banyarwanda mushirike ubwoba haboneke abandi ba Ntwali.

KARENGERA Augustin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *