FPR-Inkotanyi mu bucurizi bw’imyanya y’imibiri (organes) y’abanyarwanda mu bihugu bikomeye

Muri iki gihe mu gihugu cyacu cy’u Rwanda kirangwamo ubukene bukabije buterwa na bamwe mu bayobozi bakuru bari muri FPR-inkotanyi, bigaragara ko bagiye bigwizaho imitungo ikomotse mu mivu y’amaraso ariko ntibari kubigeraho batabifashijwemo n’abanyarwanda bamwe na bamwe.

Banyarwanda b’inda nini mwafashije FPR musabwe gukora ikindi gikorwa cyo kuyirwanya. None niba waratanze abana bamwe 1, 2, 3 etc bose muri FPR bakaba baraburiwe irengero ntubashe kubashyingura, ntunashimirwe cyangwa ngo umenye urupfu rw’umwana wawe ubwo urumva udakorana na shitani ?

Ibi byose biri mu mugambi wabo wo gukenesha rubanda hagamijwe kugarura ubwami mu gihugu aho umwami n’ibikomangoma bica bagakiza ntibagire amategeko abahana.

Mu Rwanda agatsiko ka FPR kihariye ibyiza byose by’igihugu gafite ibikangisho nk’icyerambere, guhagarika jenoside n’ibinda kagenda karisha ahantu hose kuburyo n’abakagombye gusakuza batabariza abantu, bahura n’ibyo bikangisho bigatuma abagizi ba nabi bakomeza kwidegembya.

Mu rwanda hagiye hagaragara uburyo bwo gucuruza abana b’abakobwa babashora mu buraya , abo bakobwa bakaba baragiye boherezwa mu bihugu nka Uganda, Kenya, Tanzanie, Ubuhinde, Chine , Nigeriya, Uburayi n’ahandi. Hari n’abasore nabo bagendaga muri ibyo bihugu bagiye gushaka imirimo nyuma bakibona mubucakara batagisubiye inyuma kubera ubudahangarwa bw’ababagurishije.

Aba bakobwa kenshi bakoze uyu mwuga bakorera Leta y’u Rwanda akazi k’ubutasi n’ubugizi bwa nabi kubatavuga rumwe na Let ya Kigali mu bihugu bimwe na bimwe nko muri Afrika, Uburayi na Amerika. Aha rero FPR yashoye abakobwa benshi muri iki gikorwa.

Hari na za kiliziya z’inzaduka nazo zakoze iki gikorwa cyo gucuruza abantu mu rwego ngo rwo kubashakira imibereho. Nabibutsa ko kandi za kiliziya zose zibogamiye kuri FPR-Inkotanyi, umushumba w’intama utarabashije gukorana nabo uwo yarahunze ajya gukorera hanze, kuburyo rero byabaye ngombwa ko FPR ishinga ayo madini hanze ku migabane itandukanye mu rwego rwo gukurikirana abatavuga rumwe nayo.

Tugarutse ku ngingo nyamukuru y’iri curuzwa ry’ imyanya y’imibiri y’abanyarwanda, iki gikorwa kigayitse cyatangiriye mu Rugano aho FPR-Inkotanyi yabikoraga mu ibanga rikomeye ugasanga abasore bari kubabeshyera ko ari intasi za Habyarimana zaje kubaneka, ubwo bagahita baburirwa irengero

Mugihe bari ku rugamba hari abazungu babiri ntashatse kuvuga amazina yabo bakaba bari bafite gahunda yo kubagezaho imiti no kubavura, abo rero ni nabo bafatanyije icyo gikorwa kigayitsecyo gucuruza imyanya y’imubiri y’abasore bari ku rugamba bagiye baburirwa irengero mu buryo budasobanutse. N’abandi bose bakoranye na FPR-Inkotanyi uyu munsi bavuga ko bayirwanda niba batabeshya bakwiye kubwiza ukuri abanyarwanda.

Biragoye kumenya umubare w’abantu bishwe muri ubwo buryo, cyakora bishoboka Kayumba Nyamwasa wari ushinzwe iperereza mu gisirikari icyo gihe yagira icyo abivugaho kuko ubu byitwa ko arwanya icyo cyama yabarizwagamo. Si Kayumba Nyamwasa wenyine ukwiye kubwira abanyarwanda aho abana babo bohereje mu rugano bagiye kuko hari na Dr Rudasingwa Théogène abo bose bagomye kubisobanura.

Birababaje kubona ababyeyi baragiye bohereza abana ku rugamba ku bwinshi bazi ko bakorera neza FPR-Inkotanyi ikaba yarabahekuye bene ako kageni.

Abanyarwanda ni byiza ko basobanukirwa imikorere ya bamwe mu bayobozi babo, kuki mudakanguka ngo mwamagane iyo FPR-Inkotanyi yabiciye urubyaro na n’ubu ikaba igikomeje kubahekura ? Sinzi niba ari ubujiji cyangwa kuba bantibindeba ariko mushatse mwakanguka kuko uwo bitarageraho nawe bizakugeraho.

Muri make n’uyu munsi abantu bose mubona baburirwa irengero, FPR-Inkotanyi ikaruca ikarumira ni uko iba izi neza aho yabashize kandi ntahandi ni muri ubwo bucuruzi bw’imyanya y’imibiri y’abanyarwanda. Muzashishoze neza murebe ababurirwa irengero abaribo muzasanga ari abasore n’inkumi b’ibigango kandi bafite ubuzima buzira umuze, bivuze ko aribo bakenewe muri ubwo bucuruzi. Ni nako byagendaga mu rugano nta musore w’amagara make cyangwa urwaragurika waburirwaga irengero.

Ikibabaje kuruta ibindi ni uko iyi FPR-Inkotanyi ihindukira igakira bamwe kumubyimba ngo yaharitse genocide kandi ariyo yabahekuye.

Mugire ibihe byiza

Umusomyi w’Umwirongi

Kanzeguhera Innocent

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *