Bombori bombori hagati ya leta ya FPR-Inkotanyi na wa mufaransa uyikorera witwa Alain Gauthier
Mu muco wo hambere mu Rwanda habaga umuco wo guhakwa ni nayo majyambere yari ariho, ariko abahakwaga bari abahutu n’abatutsi baciriritse. Iyo umutware yakwishimiraga yakugabiraga inka ni uko ugahora umwirahira. Muri make wahoraga uri umugaragu.
Sino guhakwa gusa, no mu muco wacu iyo umuturanyi yakugabiraga inka wabaga ubaye nk’umugaragu kandi warakuye ubwatsi ndetse waranamwituye.
Tugarutse kungingo nyamukuru, uyu mufaransa witwa Alain Gauthier yagabiwe umugeni ariwe Dafroza Mukarumongi mubyara wa General James Kabarebe. Muri make uyu mufaransa Alain Gauthier akimara kugabirwa umugeni yiyemeje kurya n’akataribwa. Uyu muryango wa Gauthier utuye muri France wiyemeje guhumbahumba abahutu batavuga rumwe na leta ya FPR bagerekwaho ibyaha by’ihonyabwoko (génocide). Simpakana ko abatutsi batishwe kandi bamwe bazira ubwoko bwabo gusa ni uko hatarebwa icyateye ubwo bwicanyi. Ese abahutu bo ntibishwe kandi bazira ubwoko bwabo ? Kuki abahanuye indege bacyidegembya ? Gusa ariko numvise Paul Kagame avuga ko iyo ndege ntacyari kiyirimo.
Burya rero ntawuhemukira impuzi urangiza neza : Mu minsi ishize twabonye amakuru atubwira ko hari bombori bombori hagati ya Alain Gauthier na ba sebuja b’i Kigali, aho Alain Gauthier yinubira impamvu Leta ya Kigali imwima amafaranga kugira ngo akazi ke gakorwe neza. Ibi byatumye yiyegereza Diaspora ya France ngo imucangire amafaranga kugirango abashe gukomeza gukorera amabi inzirakarengane. Ni ukuvuga ko akazi yakoze batakishimiye kuko umubare w’abahutu baba hanze yashyikirije inkiko ngo wabaye muto kuburyo Paul Kagame utamushimishije kuko we yifuza ko nta muhutu n’umwe wakagombye kuba akibarizwa ku butaka bwa France atari muri gereza.
Icya kabiri kibabaza uyu mufaransa (Alain Gauthier) ni ukuba yarafatishije abahutu bari kuri liste yahawe na Kigali ariko Kigali yarangiza ikananirwa kohereza abatangabuhamya bazi ukuri aho yabonaga abatagabuhamya bazanaga basa n’abatazi ibyo bavuga. Ahubwo byabaye Business. Cyane cyane byatangiriye Arusha aho hari umutwe watoranyaga abantu ukabigisha ibyo bazavuga, uko biriza n’ibindi… bagamije gukuramo agatubutse (amadollars). Arusha yarafunze none ubu iyo mitwe bayizanye mu burayi dore ko n’abaje abenshi batanasubirayo. Ingero zirahari kuko nabashije guhura n’umwe mubatorejwe i Kanombe iminsi 4 gusa
Bwana Alain Gauthier, FPR yaramutekinitse imwereka aho bahambye abahutu abataburura azi ko ari abatutsi ibyo nabyo byamubereye ikibazo gikomeye.
Icya gatatu ni isubikwa ry’imanza, Alain Gautghier abona ko Kigali yibereye mu itekinika ryo gushaka gukomeza gucuruza génocide ngo bibonere agatubutse. Turebye nka zimwe mu manza zo ku Kibuye, hari aho bashinja umugabo ( X) ubwicanyi, babonye icyo cyaha kitamuhama bahita bamushakira ikindi bamubeshyera gutwara abicanyi ngo bagiye kwica abahungiye i Nyamishaba. Ibi nabyo ni itekinika kuko kuva murugo rw’uwo mushoferi ujya i Nyamishaba hari 1km, niba ari uku byagenze, twese twagombye kuba twarajyaga kuvoma n’imodoka !
Izi manza bigaragara ko harimo inyungu za politiki. Ese kuki ushinja umuntu wo muri Byumba génocide ya 94 ngo yakorewe i Byumba kandi twese tuzi yari yarahunze mbere yaho ndetse aka karere kakaba kari mu maboko ya FPR icyo gihe ?
Amakomine amwe ya Kibungo kuya 08 Mata1994 bari batangiye kwerekeza Tanzaniya abo bantu ntaho bahuriye n’ubwicanyi, ahubwo byagaragaye ko FPR yari yarahageze kera ikarimbura bene wabo ngo ni abanyenda nini. Hano Major Micombero n’abandi bagiye batanga ubuhamya ko FPR ariyo yishe abantu. Uretse na Major Micombere n’umucuranwenge wa FPR witwa Tito Rutaremara yivugiye ko mbere y ‘ubwicanyi FPR yari yaracengeye amashayaka yose yari mu Rwanda ifitemo abantu bayo kandi ko na babandi bagendaga bakora bya bindi (ubwicanyi) ngo FPR yari ibazi
Alain Gauthier rero afite impungenge ko ingoma yamugaburiye igiye guhirima kandi nawe akazashyikirizwa ubutabera kubera gutaburura abantu akabanika ku gasozi bitabaho mu muco nyarwanda, kujujubya n’ibindi…
Sinarangiza ntaburiye abanyarwanda bibumbiye muri Diaspora yo muri France bakomeje guheka impisi kandi babizi neza ko bakwiye kuyishyira hasi ikigeza
Ibintu byinshi bimaze kugaragara ako iyi diaspore ishyigikiye ibikorwa bya terrorisme muhiga abatavuga rumwe na FPR, byaba byiza bari muri bene izi diaspora bitandukanije n’izo nkoramaraso nkuko bamwe babikora
Imana ibarinde.
SENTASHYA .A
Ninde utazi ko FPR igira les hirondelles? Uyu Dafroza Mukarumongi ni agakotanyi karwanisha mu maguru ariko bizarangira uyu mufaransa wishoye mu binyoma bya FPR asaze
Ejo muzumva Alain yiyahuye Niko Birangira iyo ukoreye fpr