BAMWE MU BA KADA BA FPR BABA FRANCE IRI KUBAVURIZA KU KIBUYE
Kubatuye hano muri France mwabonye cyangwa mwumvise akarengane gakorerwa abanyarwanda bahunze FPR muri iki gihugu. Ako karengane kamaze imyaka irenga28 hano muri iki gihugu,
Abo bantu bigize abakada, abenshi twarabacumbikiye, tubaha ubufasha bwose bwibanze, ingero ni nyinshi zirahari gusa burya inzira ntibwira umugenzi, kandi ujye ugira neza, ineza uzayisanga imbere n’inabi nayo izagukurikirana.
Icyo nashakaga kuvuga hano, ni uko abenshi muzi umugabo Uzziah NZABAYIRE wahoze ari umushoferi wa prefe wa kibuye CLEMENT KAYISHEMA, uyu mugabo azenguruka Europe ashinja abantu ibinyoma yahawe na FPR, Imanza nyinshi zaciwe tuhibereye, abanyarwanda bamwe barahababariye aho we asaba ubufaransa ko bumufasha kurwanya abandi basigaye batarafatwa n’ubutabera bwa hano ngo hatagira uzamura ijwi amwamagana. Ese Uzziah NZAMBAYIRE ubufaransa bwamukozeho iperereza ku byaha ashyiraho abandi ? Igihe nikigera interahamwe ziba muri ambassade zizagaragara.
Abantu benshi tuzi ko Paris hari ibitaro bikomeye ku isi, ariko icyadutangaje ni ukubona FPR imufata ikamujyana kumuvuriza mu RUSENYI ku Kibuye. Nkanjye nibajije impamvu batamujyanye mu bitaro Roi FAYCAL cyangwa CHK, nkaba mbona ko ikiraka bamuhaye ari kugisozereza aho yagitangiriye. Ibintu byose mujye mubiha igihe.
Mubyatumye nandika iyi nkuru ni abantu bavugaga bati dufite agahenge ubanza Uzziah yaratembereye kandi yaragiye kuvurizwa ku Kibuye avuye mu Bufaransa. Ese arwaye iki kitavurizwa mu Bufaransa ?
Banyarwanda , banyarwandakazi mbifurije umwaka mushya muhire
KARENGERA Augustin
Leave a Reply