U Rwanda rurakataje mu guha bamwe mu bazungu b’abafaransa ubwenegihu kugirango rubagire ibikoresho
Ubuhungiro bwabayeho kuva na kera, abantu bagenda bahunga ibintu bitandukanye, duhereye mu gihe cya Yezu tuzi ko yahunze batanze itegeko ryo kwica abana bavutse b’abahungu b’imfura bashaka ko na Yezu agendamo. Icyo gihe bahungiye mu Misiri. Mubihe bya vuba naho abanyafrika benshi bagiye bahungira mu burayi kubera intambara z’urudaca zayogoje Afrika.
Bamwe mu bahungaga baturukaga cyane cyane mubihugu bya LIBYE, CONGO, RWANDA, BURUNDI, ANGOLA TCHAD, COTE D’IVOIRE, SOMALIE, NIGERIA, CENTRE AFRIQUE, SUDAN, SIERA LEONNE, ETHIOPIE n’ahandi.
Guhera muri za 1990 kugeza ubu, ibi bihugu byagiye bigerwaho n’intambara zikomeye zahitanye abatabarika mu baturage babyo. Hari abashoboye guhunga izo ntambara bamwe babashije gutega indege baza bu bihugu by’abazungu abandi baje bateruwe n’ibyo bihugu bibakuye mu makambi (réinstallation). Mu banyafrika mubona rero muri CANADA, AMERIKA, AUSTRALIE, France Belgique, NORVEGE n’ibindi bihugu ntabwo bahageze ari ukwitemberera ahubwo bahageze bamwe ari imfubyi, abandi bafite ibikomere by’umubiri cyangwa psychologique.
Hari n’abandi banyafrika baje kubera ibibazo économique, cyangwa bakorera ubutegetis buriho mu kuneka, kwica ababahunze n’ibindi. Gusa ibi byo kwica impunzi ni umwihariko umwihariko w’u Rwanda gusa kuko nta kindi gihugu nabonye kiroga abaturage bacyo cyangwa kikicira impunzi mu mahanga.
Tugarutse ku ngingo nyamukuru, tubona ko hari abazungu b’abafransa bagize uruhare mugutsura umubano w’u Rwanda na France wari warahungabanye imyaka myinshi. Aha uza ku isonga ni Bernard KOUCHNER ufite amateka maremare mu muryango wa FPR akaba yaragejeje SARKOZY i Kigali dore ko asanzwe ahafite ibiro.
Hari uwitwa Alain GAUTHIER utunze mubyara wa général James Kabarebe ariwe madame Dafroza Gauthier. Aba bambitswe umudari na Paul Kagame kubera akazi gakomeye ko guhiga abahutu baba mu bufransa (Traquage Hutus). Uyu mugabo yanabonye ubwenegihugu bw’u Rwanda, akaba agenda ataburura amagufa mu Rwanda cyane ku Kibuye ayerekana ko ari ay’abatutsi bishwe n’abahutu nyamara mu by’ukuri akenshi usanga ayo magufwa ari ay’abahutu bishwe na FPR. Ibi uyu mufaranse Alain Gauthier abikora mu rwego rwo gushimisha FPR kuko yamuhaye umukobwa wabo, kuriwe abapfuye ni abatutsi abandi ntubamubaze.
Hari undi witwa Jean François DUPAQUIER, uyu nawe ni umusaza uri mu kiruhuko cy’izabukuru kimwe na Gauthier nawe akaba yarigishije i Burundi mbere ya 1994. Kuba yarabaye mu karere k’ibiyaga bigari byatumye abahutu abacira urubanza dore ko yahabaye ku bwa Buyoya. Kagame azi ko icyo aba basaza bashaka ari imibereho arayibaha nabo bakamukorera akazi. Uyu musaza Jean François DUPAQUIER aho abera icyago, umuntu yaramubajije mpibereye ati ese abakoze jenocide bahungiye he ? Dupaquier arasubiza ati ni muri Congo. Uwo muntu arongera aramubaza ati none ko uri impuguke mu by’amateka cyane y’intambara na za jenoside byabaye ku isi, wagira icyo utubwira kuri rapport MAPPING ? Jean François DUPAQUIER arirahira arisiba ati ni ubwambere mbyumvise. Aha rero yahise yerekana ko uwo akorera ari Paul Kagame kuko ibi bya mapping report bivugwamo Pauak Kagame cyane yakoze nk’aho ntabo kuko muri agenda y’akazi Kagame yamuhaye gukora.
Aba bazungu tubonye haruguru, Kagame yabonye ntamusaruro abona ugaragara, baba bashyizeho umuzindaro ukora nka Rushyashya witwa Le Poulpe ukorera kuri internet ukaba wasizoye mugushinja abahutu baba mu mujyi wa ROUEN hano mu Bufransa ndetse n’abatahatuye urabazana ukabashyira mu mujyi wa Rouen batahaba kubera ko ariko chef aba yabitegetse. Iki kinyamakuru cyiyita Le Poulpe kivuga ko gikora ubushakashatsi bwimbitse (investigation) ariko jye siko mbibona ahubwo mbona kibiba amacakubiri mubanyarwanda dore ko hano ROUEN amoko yose tubana neza tunywera mu bubari bumwe ntawurarwana n’undi cyangwa ngo bavugane nabi ndetse tunasengera hamwe. Niba bakora investigation nibakore ku wahanuye indege yari irwaye nyakwigendera Juvenal Habyarimana na mugenzi Cyprien Ntaryamirwa w’Uburundi, cyangwa bakore investigation kuwishe abasenyeri i Kabgayi, ku wishe abagogwe cga wishe Karegeya. Umunsi iyi Le Poulpe yatangaje ubushakashatis kuri ibi nzabona ko yigenga idakorera Kagame.
Ese ni kuki iyi Le Poulpe itanditse ku munyarwanda wahoze ari kadogo muri FPR wishe abafransa 2 hano Rouen bari hagati y’imyaka 26 na 32 ? Ese kuki Le Poulpe itagize icyo ivuga kuri uyu wahoze ari umupolisi muri FPR watwitse Catedrale ya NANTES ? Ari uyu Kadogo wishe abafaransa 2 cga uyu watwitse Cathedrale ya Nantes ntabwo Le Poulple yari kubandikaho kuko bose baje bakorera leta ya Kigali nk’uko Le Poulpe nayo ikorera Kigali
Aba bazungu bose bavugira uruhande rumwe gusa rw’abatutsi kandi abatutsi bapfuye bagera kuri 500.000 mu gihe abahutu bapfuye barenga 4 million.
Aba bose Kagame azi icyo bashaka arakibaha nabo bakamwumvira, umunsi abanyarwanda rero twagize ubutabera aba bose bazakurikiranwa.
Narangiza mbabwira ko nta mvura idahita kandi ko buri gihe impunzi Imana izikomeraho. Ntawari azi ko Turquoise izaza igatuma impunzi bibasha kwambuka mu gihe Paul Kagame n’agatsiko ke barimo bicinya icyara ngo barazimara. Kagame yashakaga ko impunzi z’abahutu zose zicwa izimucitse zikiroha mu kivu ariko siko zose yazimaze. Congo Brazzaville naho impunzi zarahagze ni uko président wariho icyo gihe witwa Pascal Lisuba aziha iminsi 14 ariko nawe yaragiye arazisiga. None dore n’ubu Paul Kagame ntituzi iyo aherereye n’icyamuteye kwihisha. Iminsi ikona ingwe koko pe. Hari uwari aziko Paul Kagame nawe yabaho uko abayeho ubu ? Birabe ibyuya ntibibe amaraso
Mugire ibihe byiza
KARENGERA Augustin
Viva FPR Inkotanyi amagambo yanyu ntazabuza inyangamugayo guhiga inkoramaraso z’interahamwe zihishe ku isi yose!
Rouen mukwiye kwikusanya mukishyire hamwe ubundi mukareba nta bantu muri mwe babavangira. Ese kuki mu bintu Lepoulpe yandika kuki ikuramo ifoto y’umuhungu wa Cyondo kandi yari kumwe n’abandi ?
Urakoze rwose Karengera ariko byaba byiza iyi article muyishyize mu cyongereza no mu gifaransa kugirango n’ibi bisambo na benewabo nabo babisome
Dafroza ko areba nk’umugome ? Burya ni uyu mbese ? Muzamumbwirire ko ntagahora gahanze
Alain Gauthier, Bernard Kouchner, Jean Francois Dupaquier sont des blancs menteurs que disait Pierre Pean tandisque Dafroza et autres rwandaises et Rwandais qui sont avec ces blancs menteurs sont des noirs fureurs