Rwanda : Ibitaro bya Kanomba mu mugambi mubisha wo kurimbura abahutu babigana bagiye kubyivurizamo

Intwali y ‘u Rwanda yaharaniye revolution 1959 yabajije umwami  impamvu abana b’igihugu badasangira ibyiza byacyo kimwe . Ati ni « kuki umubyeyi asumbanya abana bakagombye kureshya ? »

Imwe mu ntagondwa yashubije icyo kibazo ko batasangira n’abana bakomoka kubo ibishahu byabo byashyizwe kuri Kalinga, ngo ntawusangira n’umugaragu.

Dukunze kubanyurira mu mateka kugirango musobanukirwe n’inkomoko y’izi nzangano ariko bigaragara ko hari abumva bazahindura abandi kandi bidashoboka. Iyo imbwa ifashe inyama ntabwo ishobora kuyirekura kuko uyikabukiye gusa ahubwo bisaba kuyishyira ikintu gikakaye ku majigo.

Tugarutseku nkuru yacu, abantu benshi baziho ubushobozi ibitaro bya Kanombe, nkeka ko abenshi ari uko bazi ko ari ibya gisilikare kandi FPR ikaba ishyiramo ingengo y’imari ihagije kuruta ibindi bitaro.

Ibi bitaro byagiye bigira akazi kenshi ko kuvura inkomere z’abasirikare no kwakira imirambo itabarika by’abana b’u Rwanda babaga bashowe mu ntambara muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Dore ko kuva 1990 kugeza uyu munsi inkotanyi zihora muntambara zigamije ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro no gukurikirana impunzi z’abanyarwanda bahungiye muri Congo (RDC).

FPR rero kubufatanye bw’abayobozi bamwe bo muri RDC, bashoboye kwica impunzi z’abanyarwanda hamwe n’abacongomani barenga miliyoni 6, bashoboye gucyura kungufu zimwe mu mpunzi .

Muri izo ntambara RDF yihishaga mu myambaro y’ingabo za Congo ikagaba ibitero kuri FDLR cyangwa mu tundi turere ishaka gusahura yitwaje FDLR.

Kuva 1996 kugera uyu munsi bagiye bagaba ibitero bikakaye kuri FDLR, birumvikana ko Kigali yabaga itamenyereye ishyamba nk’abarituye. Ni muri ubwo buryo inkotani zishwe kuburyo budasubirwaho kugera aho BEM HABYALIMANA EMMANUEL abwira Kagame ko agomba kwinjiza abahutu bamenyereye iryo shyamba. Ni muri urwo rwego Rwarakabije yacyuwe ariko mbere yo gutaha nawe yaragiye yubaka systemes mu Rugaga (FDLR) agamije kuyisenya ariko ntabwo byamuhirihiye.

Mu gihe rero habaga hari imirwano muri Congo, abanyarwanda bagiye baduha amakuru y’uburyo amakamyo yagendaga atunda imirambo n’inkomere bijyanwa mu bitaro bya Kanombe. Ayo makamyo yaranyuraga Gisenyi benshi babireba n’ubwo yatambukaga mu ijoro.

Burya ngo aho inzovu zirwaniye ibyatsi birahagorerwa, mugihe rero umuhutu aje muri ibyo bitaro kuhivuriza abaganga bamubonagamo ubu FDLR, kurokoka wabikeshaga Rusengo.  Twabashije kubona abantu 3 bivurije muri ibyo bitaro ibyo badutekerereje  bigaragaza ko ari Jenocide irimo  gukorerwa abahutu. Gusa twirinze kuvuga amazina yabo kubera umutekano wabo. Muri ibi bitaro bya Kanombe, abahutu benshi babigannye bajya kwivuza, abaganga ntibanatinyaga kubabwira ngo bambuke bajye i Goma  basange bene wabo babavure. Abajyaga kubyarirayo byo ni ibindi ndetse n’ababa barabashije kurokoka mu bana bavukaga,  abenshi ni ibimuga.

Banyarwanda aho muri hose dufatanye kurwanya akarengane kuko ejo nijye, uyu munsi ni wowe kandi u Rwanda ni urwacu twese. Tugomba kurubanamo twese kuko nta wahisemo kuvuka ari umuhutu , umutwa cyangwa umututsi

Mugire amahoro

SENTASHYA A.

One Response to Rwanda : Ibitaro bya Kanomba mu mugambi mubisha wo kurimbura abahutu babigana bagiye kubyivurizamo

  1. Karengera says:

    Nabonye basigaye bagira abana ibimuga barangiza bakabita amazina nka Talizan kugira ngo babacuruze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *