(Kinyarwanda) RWANDA: POLITIKI Y’IKINYOMA N’UBUJURA SI IYO GUSHYIGIKIRWA

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Abanyarwanda bari mu buhungiro kenshi iyo ubabwije ukuri kuri politike y’ubujura ntimwumvikana. Bamwe bakavuga ko ubafitiye ishyari (jalousie) cyangwa ko uri gushaka gusenya ibintu.

Kuva 1994 turi mu makambi twagiye dutanga imisanzu ariko muzi uko byarangiye bamwe muri abo burije imiryango yabo bajya i burayi, abasigaye mu mashyamba muzi uko byagenze. None uyu munsi bahinduye umuvuno kugirango barebe uko bakomeza kwiba rubanda kandi mu by’ukuri bazi ko ntagahunda nzima iriho yo gucyura impunzi mu rwego rw’intambara cyangwa politiki.

Uhura n’umuyobozi akakubwira ko bari muri diplomasi ihambaye kandi wareba neza ugasanga atarenga komine atuyemo. Aba bantu baturangaza mubagendere kure kuko kenshi baba batiza FPR umurindi.

Ikinzinduye nagira ngo ngaruke ku ntambara zabereye muri Nyungwe aho za Nyabimata n’ahandi. Ndibuka ko nanjye iyo ntambara nagize icyo nyandikaho dore ko ntemeraga uburyo bivuga imyato ngo bahanuye indege, batwitse blindé, amamodoka ndetse berekana iminyago y’ibikoresho ariko ntaho nabonye berekana abasirikali ba FPR bafashwe bunyago. Ikindi sinabonaga ko ari urugamba rwo kubohoza abanyarwanda ahubwo nabonaga ko agatsiko kari kwaka rubanda amafaranga ku nyugu zako.

Igihe FDLR yacitsemo ibice bibiri nabwo nagize icyo mvuga ku itsinda ryari riyobowe na Colonel Wilson Irategeka na bagenzi be, benshi muribo ubu babaye amateka ariko basize imbaga y’abanyarwanda mu kaga ndetse n’abanda benshi bahitanwe n’iri gambana. Imwe mu migambi ba Col Iratgeka Wilson bari bafite narayirwanyije cyane cyane nko kubaruza impuzi,baziteza ibikumwe, guhamagarira abasore kwinjira igisirikari cyabo bababeshya ko ku kwezi bazajya bahembwa 200 dollars cga gukura abantu Nord Kivu babajyana Sud Kivu. Ibi byose wabonaga ko hari akaboko kabiri inyuma kandi gakorera FPR. Murazibi ko  byarangiye bigaragariye buri wese ko ibyo twavugaga tutabeshyaga.

Hari n’andi mashyaka cyangwa imitwe ya Gisirikari byagiye bivukira kuri internet tutiriwe tuvuga ariko mwese mutayobewe ko menshi muri ayo mashyaka cga imitwe ya gisirikari nta kindi biba bigamije uretse kucyuza abanyarwanda utwabo, kubarangaza ndetse no kubatesha umwanya. Ni byiza kubanza kubitekerezaho mbere yo kwiruka inyuma y’ibibuye bihiritswe byose utazi icyo bigamije

Ni iyihe nyungu twakuye muri iriya ntambara?

Nta nyungu navuga irimo uretse igihombo kinini: gutakaza abantu, abandi bararorongotanye abandi bari mu magereza.

Mu gihe rero bavugaga ko urugamba rushyushye muri Nyungwe, bamwe mubabakuriye bakaba bari bibereye mu mijyi imwe n’imwe yo mu karere k’ibiyaga bigari bagiye baka amafranga abanyarwanda baba mu burayi, Amerika, Australie n’ahandi. Icyo gihe ububiligi bwazaga ku isonga mugutanga iyo misanzu. Hari n’abanyarwanda bari mu Rwanda bifuza impinduka biruka inyuma y’ibi bihuha bibwira ngo ni ukuri ugasanga bibashyize mu kaga.

Byaje kurangira bite?

Bamwe mubakiraga imisanzu y’ingabo baje kugenda basubiranamo baragambanirana abandi ubu barafunzwe. Hari n’abahunze bajya kure. Aha nanjye nakwemeza neza ko bamwe nababonye bagenda mu mamodoka meza baguze muri ayo mafranga. Hari umwe wanyibiye ibanga ambwira ko akimara kubona ko nta rugamba ruhari nawe yashatse bamwe mubaterankunga ba ruriya rugamba abasaba ko bareka gukomeza kujugunya amafranga yabo. Murumva ko hari ibyagombaga guhita bihagarara.

Icyo nabwira impunzi ziri hanze ndetse n’abanyarwanda bari mu Rwanda basonzeye impinduka, ni ukugerageza kwirinda Politiki y’abajura, tujye dusesengura turebe niba koko ari abantu batugirira akamaro. Kubohora no kwitangira abantu hari impano uba ufite, si ibya buri wese.

Mugire amahoro

KARENGERA Augustin

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *