(Kinyarwanda) GUHEKWA MU NGOBYI KANDI UBESHYA KO URWANYA KALINGA NTABWO UBA URI UMU LEADER RUBANDA YAKWIBOINAMO

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Kubemera Kirisitu muzi ko yaje ku isi kuducungura akadupfira kubera ibyaha byacu, ni urukundo ruhebuje yatugiriye.

Muri iki gihe abanyarwanda dufite amashyaka ya opposition menshi hanze, yose intero ni ugukuraho ubutegetsi bwa FPR yaje igaruye ubwami mu Rwanda.

Ayo mashyaka yakoze akazi kanini mu guhindura ibintu dore ko Kagame asigaye atinya kugenda wenyine cyane iyo aje iburayi cyangwa amerika y’amajyaruguru.

Nkuko tubibona rero mu gihugu cyacu Kalinga yaragarutse, ubucakara bwahawe intebe, iterabwoba , ubwicanyi n’ibindi bikorwa byinshi byo guhonyora umuturage byaragarutse. Aha bikaba bifasha Kagame mugukomeza gutinda ku butegetsi. Kubera ko yatitije abanyarwanda bari mu gihugu nawe atinya ko bamwandagaza iyo yaje muri iyo migabane navuze haruguru. Niyo mpamvu ategeka abafite ubushobozi kumuherekeza kugirango bamumare ikimwaro aba yatewe n’abamuhunze.

Tugarutse ku ngingo nyamukuru. Burya ntabyera ngo dee.  Bamwe mu bayobozi ba opposition bigaragara ko nta rugamba bariho kubera ko ubona ko rubanda ariyo igomba gupfira abayobozi babo. Aho umuyobozi aba adashaka guhererekanya ububasha n’umusimbuye ahubwo agahitamo gucamo ishyaka kabiri ngo akomeze abe umuyobozi. Ingero zirahari nyinshi kuko byarabaye muri RNC, Rudasingwa yanze gusimburwa ahubwo acamo kabiri RNC, byaraye muri FDU aho Dr Nkiko yanze gusimburwa akigira muri FDU-Inkubiri n’ahandi n’ahandi.

None se ko bose bashinga amshyaka ya oppoistion banenga imiyonorere ya FPR irangwa n’igitugu, ubwicanyi ndetse no kuniga ubwisanzure, bigenda bite ko hari amashyaka nayo akora neza neza nka FPR ?

Hari abayobozi b’amshyaka bamara imyaka itagira ingano ku myanya yabo aho wibaza niba basobanukirwa na demukarasi duharanira, ndetse bamwe bakaba batanakozwa ibyerekeranye na freedom of speech. Ibi jye nkabona ari ugufatanya na Kalinga muguhonyora rubanda. Nkaba nsaba rubanda kwigobotora abayobozi bameze batyo kuko nuwabaha igihugu batagishobora.

Niba rero munyarwanda wikundira kujya mu mijishi,  ni uburenganzira bwawe ariko nta mpinduka ushobora kuzana mu Rwanda kandi ubucakara uzakomeza ububemo imyaka amagana n’amagana.

Umuyobozi nyawe agomba kwitangira rubanda detse akaba yanarupfira nkuko Mandela yabifungiwe, nk’uko Ignace Murwanashyaka yabifungiwe ndetse akanabipfira, Lt Genral Mudacumura nawe yarabiharaniye ndetse anarabipfira, n’abandi  ntarondoye

Demukarasi rero duharanira ntabwo tuzayitoragura tuzayiharanira detse izabonekamo ibitambo. Guharanira Demokarasi si ukurushanwa mukwigwizaho imitungo ivuye muri rubanda aho usanga bamwe mubiyita impirimbanyi babyitwaramo.

Bamwe muri oppostion bakoresha rubanda mu kwikingira no kwiteza imbere amafranga amwe ava mu mitsi ya rubanda ajya kuri za compte zitazwi aho yatanzwe mu kurwana urugamba biyemeje.

Niba wiyita impirimbanyi cyangwa se uri umurwanashyaka wa opposition ifite ubuyobozi bukora gutyo ntuzibaze rero impamvu urugamba rutihuta. Kenshi umuyobozi ukora gutyo nawe nta rugamba aba ariho no kumukurikira uba uta igihe.

Mu bihe turimo tugerageze kwirinda gukurikira ibibuye byahiritswe na FPR kuko ababihirika kenshi bari kumwe natwe kandi ushaka umuhutu amutuma undi. Turebe kure dukore nk’uko basogokuruza bakoraga mwibanga bategura Revolution ya 1959, mwabonye umusaruro byatanze.

Ndizera ko kalinga tuzayihirika ariko si bamwe mubo mbona bari hano, cyakora nababurira niba batikosoye ko rubanda izabibabaza.

Sinarangiza ntavuze gato ku rugamba rwo muri Nyungwe

Si ubwa mbere abantu bavuga iyo ntambara yagabwe kuri FPR ariko mwabonye uko birangira aho ubuyobozi bw’urwo rugamba bwose buruhukira i Kigali.

Ibi bintu bifitanye isano nabigeze kubwira impunzi ko zigomba kwibaruza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikibaruza muri HCR na Let na Congo kandi babizi neza ko iyo HCR yazitereranye kuva kera ndetse ko zanarashweho ama bombes iyi HCR ihari irebera tukaba tutanarigeze twumva ibyamagana.

Bamwe muri aba basirikari biyitaga aba jeunes ngo baba bari barizejwe ko bazajya bahembwa 200 dollars ku kwezi ndetse uyu ukaba wari umushinga wa Enough Project y’abanyamerika yashakaga gufasha Kagame kumara impunzi muri Congo. Ese niba abazungu ntamfashanyo baha impunzi kuki bazihamagara ngo bazibarure.

Duhumuke ntidukomeze kuyoborwa n’abantu b’inda nini, tubashyire hasi bigenze igihe cy’ubucakara cyararangiye.

Mbaye mbashimiye mugire amahoro

Mukarwego Ch.

One Response to (Kinyarwanda) GUHEKWA MU NGOBYI KANDI UBESHYA KO URWANYA KALINGA NTABWO UBA URI UMU LEADER RUBANDA YAKWIBOINAMO

  1. Hodari says:

    Ntamashyaka ya opposition abaho irihari nirimwe ni FDlR abandi baba bashaka unyungu zabo bwite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *