(Kinyarwanda) Banyarwanda ntagucika intege kuko Demokarasi iraharanirwa byaba na ngombwa ikamenerwa amaraso

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Mbanje kubasuhuza nshuti zacu namwe mukunda gusoma umwirongi, mugire amahoro n’imigisha by’Imana.

Hari hashize igihe tutabagezaho inkuru kubera utubazo tumwe na tumwe, ariko turahari.

Nk’uko rero ikinyamakuru cyanyu kitahwemye kwandika kinenga ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi ndetse n’abaterankunga bayo babarizwa hanze yarwo, uyu munsi nabwo nibyo turi busubiremo.

Nyuma y’ijambo rya Dr Bizimana J Damascène uyobora CNLG rivuga ko umuhutu aho ari hose bagomba kumukurikirana bakamutesha umutwe ndetse byaba ngombwa bakanamwica, ibyo bikaba binashimangirwa n’indahiro za FPR mwumvise ubwo bamwe mu bagize diaspora yo mu Bwongereza barahiraga bavuga ko uzatatira igihango azacibwa umutwe ;

Hano mu bu Faransa, intore ntabwo zasigaye inyuma ziyemeje gushyira mu bikorwa amabwiriza zahawe. Umwalimu w’izi ntore akaba ari ambassade y’ u Rwanda i Paris, dore ko yiyemeje kugenda ikora amanama hirya no hino igamije guhuma amaso bamwe mu banyarwanda batareba kure.

Aha rero imwe mu mpamvu yatumye nandika ni ukugaya bamwe mubari impirimbanyi mu Bufaransa biyemeje guta urugamba bagataha i Kigali rwihishwa. Ku bwanjye nkaba mbona ari iyi mvugo ya BIZIMANA yabiteye. Abenshi rero usanga bavuga ko bagiye mu biruhuko Kenya cyangwa Cameroun. Iyi ndwara yo kwihisha mu bantu igomba gucika, nta muntu ugomba guhatirwa kujya iwabo cyangwa guhabwa imitungo ye, ntawe ugomba kugira ipfunwe ryo kujya iwabo ariko na none si ngombwa kujyaho rwihishwa ukagaruka ukirirwa ubeshya abantu bari ku rugamba ngo muri kumwe.

Kuba FPR yaratumenesheje mu Rwanda, ndetse n’abahasigaye bakahaba abacakara ndetse imfubyi, n’abapfakazi bakaba buzuye mugihugu, inzara ikaba yica rubanda ibi byagobye gufungura amaso buri wese.

Ubu bisigaye bigaragara ko hari n’abatutsi batishimiye uburyo abaturage bayoborwa, ndetse muri rusange abanenze FPR bamwe barishwe abandi barahunze ndetse hakaba hari n’ababifungiwe.

None umuntu warwanyije akarengane akaba agiye mu Rwanda buryo bwa manyanga (abesha ngo agiye Uganda, Kenya cga Cameroun) twamwita iki ?

Aba rero twabita abagambanyi kand bamwe bu balimu b’abo bagambanyi barazwi neza. Ndetse bamwe muribo baba muri wa mutwe wa IBUKA ukorera hanze. Mwibuke ko akazi  nyakwigendera Aloysie Inyumba yakoraga katahagaze ngo ni uko yitabye Imana ndetse na société y’abanyamerika yitwa Enouf Project yibanze mugushaka uko impunzi za Congo zacikamo ibice kugira ngo zicyurwe : Ibi biracyariho n’ubwo biba byarahinduye imivuno n’isura, ni ukwirinda kugwa mu mitego yabyo.

Tukiri muri Congo twabibutsa ko hari abumva ko Paul Kagame yubatse ubumwe n’ubwiyunge Nabasaba kongera mukumva ijambo yavuze …. « Ngo nabariya bambutse baraducitse tuba twarabamariyemo umujinya … » cyangwa mwibuka ibyo yajoze mu nkambi za kibeho mu 1995

HARI ABO TWAGAYE ARIKO HARI N’ABO GUSHIMWA

  1. Opposition yo mu Rwanda igizwe na PS IMBERAKULI na DALFA UMURINZI aya niyo mashyaka ya opposition mpabona avugira rubanda dore ko abayobozi bayo n’abayoboke bayo bamwe bishwe abandi bakabifungirwa
  2. Mu Rwanda hari impirimbanyi zitaba mu mashyaka ariko zitera ingabo mu bitugu opposition :  abo twavugamo nka KARASIRA Aimable, IDAMANGE Iryamugwiza Yvonne, n’abandi. Abo nabo bakaba bafunze cyangwa abandi baraburiwe irengero aba bose ni intwari.
  3. Hari opposition ikorera hanze ; Hari byinshi byakozwe mu rwego rwo kwerekana ibitagenda mu Rwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga, kubuza ibihugu by’iburayi kwakira inkoramaraso mu bihugu byabo hakoreshejwe imyigaragambyo, inyandiko n’ibindi… Ibi byose byaciye intege FPR kuko mbere ya 2010 Kagame yazaga France cg Belgique nta nkomyi ariko ubu iyo aje bimusaba kwitwaza intore ziza gushyigikira urugendo rwe. Opposition rero niyo gushimwa ndetse igomba kongera imbaraga byaba ngombwa ikanahandura amavunja.

Sinarangiza ntamaganye uburyo FPR yagiye itegura bamwe munkora mutima zayo higanjemo abapolisi, abasilikali ikabaha ibimenyetso bazakoresha mu kwaka ubuhungiro ndetse n’ibyangombwa bibafasha kwinjira i burayi bitabagoye nka passport diplomatique, twaje kumenya ko hari n’inama yabaye 2010 y’abantu bashinzwe umutekano mu gihugu ibabwira ko mubufransa hatangwa ubuhungiro ko bazabafasha mubizakenerwa.

Mugire ibihe byiza kandi mukomere ku rugamba.

Karengera Augustin

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *