(Kinyarwanda) ABANA B’URWANDA BAKOMEJE GUSHIRIRA MURI CONGO MU IZINA RYA BARINGA M23/RDF

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

ESE AMASEZERANO YASINYWE HAGATI Y’URWANDA NA DRC ASHOBORA KUZAZANA AMAHORO MU KARERE TUYITEZEHO?

INSHAMAKE Y’INTAMBARA YO MURI CONGO

URwanda mu mugambi warwo wo kuyogoza Akarere kose k’ibiyaga bigari by’umwihariko Repubulike iharanira democracie ya Congo n’Uburundi.RDF yagiye ishinga imitwe yitwara gisirikare itandukanye bagamije kuyogoza akarere mu izina ry’iyo mitwe bavuga ko ari imitwe y’abanegihugu iharanira uburenganzira bwabo babujijwe.

Muri Congo, RDF yagiye ishingayo imitwe itandukanye ariko muri iki kiganiro turibanda ku bikorwa by’umutwe wa M23 wazengereje mu burasirazuba bwa Congo.RDF yiyita M23 ivugako M23 ari abaturage ba Congo baharanira uburenganzira bwabo by’umwihariko bo mu bwoko bw’abatutsi.Aha wakwibaza ngo ko Congo ituwe n’amoko asaga 400 kubera iki ubwo bwoko bwonyine aribwo bavugako buhohoterwa muri Congo?

Mu by’ukuri ubwoko bw’abatutsi ntacyo bapfa n’ubundi bwoko usibye Leta ya FPR iba igamije kubakoresha mu nyungu zayo bwite zo gusahura umutungo wa Congo. Ibyo rero bigatuma bamwe muri ubwo bwoko bashobora guhohoterwa n’abagenzi babo babaziza kuba nyirabayazana w’intambara zayogoje uburasirazuba bwa Congo ikaba imaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga Miliyoni 15 ziruta abaturage bose b’igihugu cy’u Rwanda ndetse n’izindi miliyoni nyinshi zakuwe mu byabo n’intambara tutibagiwe umutungo wa Congo usahurwa buri munsi ndetse n’ibikorwa remezo bigenda bisenywa.Tukiri Ku mitwe yashinzwe na leta y’Urwanda,twavuga na none RED-TABARA yo mu Burundi.

Uyu mutwe wa RED-TABARA washinzwe na Leta y’Urwanda nyuma y’aho bagerageje guhirika ubutegetsi mu Burundi bikabananira hanyuma abari bihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi bagahungira mu Rwanda kwa ba shebuja bari babahaye iyo mission bari bayobowe na General NIYOMBARE ubu akaba acumbikiwe mu cyubahiro i Kigali. Uyu mutwe rero ukaba ugamije kwifashisha gukuraho ubutegetsi bwa Gitega mu izina ry’abo Barundi bake batoranijwe mu kwifashishwa guhungabanya umutekano w’Uburundi hagamijwe guhirika ubutegetsi buriho hagashyirwaho ubutegetsi bukorera mu nyungu za KIGALI.Iyi mitwe rero yose ikaba ikorera muri Congo yaba RED-TABARA ndetse na M23 yombi iyobowe na RDF.Iyi RDF ikaba ariyo muterankunga mu kuru w’iyo mitwe yombi.

Tugarutse rero ku ntambara ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bwa Congo,RDF/M23 yatangiye igaba ibitero muri Congo ivuga ko iharanira uburenganzira bw’abatutsi bicwa muri Congo,ariko wabibaza Urwanda rwo rukavuga ko ikibazo ari uko Congo nayo icumbikiye umutwe wa FDLR ivuga ko ari umutwe w’abasize bahekuye Urwanda.RDF ikaba yarakomeje guhakana ko bari muri Congo.Gusa nubwo bakomeza guhakana ibyo imiryango mpuzamahanga itandukanye harimo na ONU bagiye basohora raporo zitandukanye zigaragaza neza ko ingabo z’Urwanda arizo zikomeje guhungabanya umutekano wa Congo.Usibye n’amaraporo mpuzamahanga agenda abigarukaho kenshi,n’abanyarwanda ubwabo barabizi ko ingabo z’urwanda arizo ziri muri Congo .

Ibi bikaba bigaragazwa n’imirambo y’abasirikare ba RDF itagira ingano ihora ishyingurwa mu marimbi ya gisirikare i Kigali.Ukibaza abasirikare b’Urwanda bapfa ku bwinshi kandi nta ntambara iri mu gihugu kandi bagahakana ko batari muri Congo ugasanga ni ya kinamico Leta ya Kigali ihoramo ibeshya abanyarwanda igirango Niko izakomeza kubeshya n’amahanga abarusha ubumenyi n’ubushubozi ku bijyanye n’ubutasi mu byagisirikare.Gusa burya koko iminsi y’igisambo iba myinshi igahimwa n’umwe. Mu gihe RDF yakomeje gahakana ibyo gukomeza kuroha abana b’Urwanda muri CONGO none bibaye aka wa mugani ugira uti “ubwenge bwari bwiza iyo butaza kumenywa na benshi”

None amaherezo y’ikinyoma cya RDF muri Congo yashizweho akadomo ejo bundi kwitariki ya 27/06/2025 aho Congo n’Urwanda biyemeje gusinyana amasezerano y’amahoro yo guhagarika intambara ku mpande zombi.Aha buri wese ngirango ntawe bitateye kwibaza niba Urwanda ruzongera kuvuga ko rutari muri Congo? Gusa gusinya ni ikimwe no kuyashyira mu bikorwa n’ikindi  cyane ko uRwanda rwamaze kubona ko ariya masezerano ntanyungu na nke ruyafitemo.

uRwanda na Congo bashyize umukono ku masezerano y’amahoro agamije kurangiza intambara imaze imyaka igera hafi Kuri 30 mu burasirazuba bwa Congo bukungahaye ku mabuye y’agaciro.Harimo n’intambara yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2021 hagati y’umutwe w’inyeshyamba RDF/M23 n’ingabo z’icyo gihugu.Ayo masezerano yayobowe n’Amerika ashyirwaho umukono kuwa gatanu i Washington hagati ya Ministre w’ububanyinamahanga w’uRwanda Olivier NDUHUNGIREHE n’uwa DRC Thérèse KAYIKWAMBA. Inyandiko ikubiye muri ayo masezerano ivugako ahita atangira kubahirizwa. Perezida TRUMP yavuze ko uyu munsi,urugomo no gusenya birarangiye,n’akarere kose gatangiye icyiciro gishya cy’icyizere.

NI IBIKI BIRI MURI AYO MASEZERANO

Ni amasezerano akubiye mu ngingo nkuru icyenda ari zo:

  • Kutavogera ubusugire bwa DRC n’ubw’uRwanda no kubuza imirwano.
  • Guhagarika /Kuvana ingabo mu bikorwa, kwamburwa intwaro,kwakira imitwe yitwara gisirikare itari iya leta habanje kugira ibisabwa.
  • Gushyiraho uburyo buhuriweho bw’ubugenzuzi bw’umutekano hagamijwe kurandura umutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’uRwanda no guhagarika ubufasha bwose bwa Leta Kuri uwo mutwe n’indi mitwe ifitanye isano nawo.
  • Gucyura impunzi,no gusubiza mu byabo abahungiye imbere mu gihugu no korohereza imiryango itabara imbabare mu bikorwa byayo bihagarikiwe na leta ya DRC;
  • Gushyigikira ibikorwa by’ubutumwa bwa MONUSCO,harimo no kwiyemeza ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro 2773 w’akanama k’umutekano ka ONU(unarimo ko urwanda rugomba gukura ingabo zarwo ku butaka bwa DRC na M23 igahagarika imirwano ikava no mu bice yafashe,n’uRwanda rukareka kuyifasha).
  • Guhunda y’ubuhahirane mu bukungu irimo no gukorera mu mucyo kurushaho mu bijyanye n’amabuye y’agaciro;
  • Ishyirwaho ry’akanama k’ubugenzuzi bw’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano no gukemura ibibazo bishobora kuvuka,kagizwe n’umuhuza wa AU,Qatar n’Amerika.
  • Ibiteganywa bya nyuma,birimo nko kuba aya masezerano azakomeza kugeza igihe kitazwi ndetse ko ashobora guseswa n’uruhande rumwe muri izi zombi(uRwanda na DRC) rubanje kubimenyesha urundi mbere y’amezi atandatu);
  • No kuba aya masezerano atangira kubahirizwa ako kanya akimara gushyirwaho umukono.

Ministre w’ububanyi n’amahanga w’urwanda Olivier NDUHUNGIREHE n’uwa DRC Thérèse KAYIKWAMBA ubwo bashyiraga umukono ku masezerano y’amahoro muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika,imbere ya Ministre MARCO RUBIO.

Nyuma Perezida Trump yashyize umukono ku mabaruwa atumira Perezida w’uRwanda Paul KAGAME na Perezida wa DRC Felix Tshisekedi mu nama yo kurangiza isinywa ry’aya masezerano,yiteze kubera i Washington mu kwezi gutaha.

ESE KOKO AYA MASEZERANO AZATANGA UMUSARURO YITEZWEHO

Mu ijambo Amb.Olivier Nduhungirehe yasabye Perezida TRUMP ko yazakomeza gutanga ubufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano ngo kuko atari rimwe Urwanda na Congo basinyana amasezerano y’amahoro.Aha rero Olivier Nduhungirehe akaba yarateguje mu mayeri Perezida TRUMP ko batarenda kubahiriza aya masezerano y’ amahoro ku mpande zombi kuko bigize ba rusahurira mu nduru.Usanga rero nk’abantu dusobanukiwe imikorere ya RDF ko idashobora guhagarika intambara ku bushake kubera ko ubuzima bwabo ari kumena amaraso y’inzirakarengane ,kwiba no gusahura ibyo abandi baruhiye.

Ibi ni amagambo umugaba w’ingabo z’urwanda General MUBARAKA MUGANGA yivugiye ko akazi kabo ari ukurwana. Ati ndasaba abantu bajya badusengera ngo intambara zihagarare ko iryo sengesho barihagarika ati intambara zishize bansezerera mu gisirikare. Ati ahubwo mujye mudusengera kugirango dukomeze kubona ibiraka by’intambara mu bihugu binini bifite aho kurwanira hisanzuye kuko u Rwanda ari ruto rudafite aho kurwanira kuko twagwira abana n’abagore.Aya magambo yose yerekana uburyo leta y’uRwanda ari leta y’abicanyi babigize umwuga.

NI IKI MU BY’UKURI GISHOBORA GUHAGARIKA IYI INTAMBARA YO MURI CONGO?

1.Gusaba imiryango mpuzamahanga yose guhagarika ubufasha n’indi mikoranire yose  n’uRwanda.

2.Gukomeza gusaba ibihugu byafatiye uRwanda ibihano kubishyira mu bikorwa ndetse n’ibindi bihugu bitari byarufatira  ibihano kubifata vuba byihuse.

3.Gusaba ONU ko yahagarika ubufatanye na RDF bwo kujya kubungabunga amahoro ku isi kuko RDF gashozantambara mu karere ntabwo aribo bajya gucunga amahoro mu bindi bihugu kandi ariyo yabujije amahoro mu karere.

4.Gushyiraho urukiko mpanabyaha rushinzwe gukurikirana abantu bose bagize uruhare urwo ari rwo rwose rwaba uruziguye n’urutaziguye.

Ibi byose bikaba byafasha mu guca intege RDF bityo ikareka ibikorwa byayo by’ubushotoranyi ivogera ubusugire bw’ibindi bihugu iko yishakiye.

UWINEZA Delice

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *