KALINGA NSHYA YIYISE FPR-INKOTANYI  MURI IYI MINSI YIBASIYE AKARERE KA GISAGARA

Nk’uko mwabibonye mu kinyamakuru igihe (umuzindaro wa FPR), mu nkuru basohoye ku ya 14 Nzeli 2020 ivuga kubana batanu baburiwe irengero mu murenge wa Mukindo bakaba basobanura ko abo bana bari bagiye gushaka ubwatsi bw’amatungo nyuma bagashimutwa n’abarundi kuko bari barenze urubibi rugabanya ibihugu byombi. Ibivugwa muri icyo kinyamakuru cya Kalinga cyitwa igihe si ukuri

Ababyeyi  b’abo bana bavuga ko babuze ku italiki ya 15 Nyakanga uyu mwaka wa 2020.

Abana bavugwa bajyanywe ni :Tuyishime Jean de Dieu w’imyaka 15, Sibomana Frederic w’imyaka 22, Ntahidakiriza Innocent w’imyaka18, Noheli Jean Claude w’imyaka18 na Sibomana Innocent w’imyaka16.

Muli rusange abana bari 6 umwe baramurekura (abarundi) ngo ajyane ibaruwa yaka amafranga ibihumbi15 by’uko bagiye gushaka ubwatsi mugihugu cy’abandi. Leta y’u Rwanda iri gutera urujijo mu banyarwanda yumvikanisha ko abo bana bashimuswe n’abarundi ndetse ikanavuga ko ibiganiro babigeze kure aho umuyobozi wa Gisagara Rutaburingoga Jérome avuga ko yatangiye ibiganiro na Mustanteli  wa Nyamurenza.

Uyu muyobozi yagaragaje ukwishongora cyane ku babyeyi b’aba bana ngo kubera ko isi iri guhangana na COVID 19 ko batagombaga kurenga urubibi bakaba barahannye abo babyeyi babuze abana bakabaca ibihumbi 10.

Tukimara gusoma iyi nkuru byatumwe ikinyamakuru  Umwirongi gikurikirana niba inkuru ari impamo twaje gusanga rero ari rya tekinika rya FPR muri rwa rwego rwo kwica abahutu buhoro buhoro no kubagira abatindi.

Mubyo twatohoje twasanze ikibaya cy’Akanyaru cyarafunzwe na leta ya FPR hakaba nta muturage wemerewe kuhakandagira kuko INKERAGUTABARA ziba muri icyo kibaya ziteze umurundi wahakandagira cyangwa zimwe mu mpunzi zahunze 1994.

Ntabwo ari ababyeyi b’abo bana barira bonyine kuko naganiriye n’umwe mubahinzi bahahingaga ambwira ko iyo yezaga imyaka yabonagamo byibura Millioni 1 ni uko  ubuyobozi bwaje kuhabirukana bubaha ibihumbi 130.

Ikindi twashoboye kumenya ni ubwishongozi bw’abayobozi aho bagiye bacyurira abaturage ba Gisagara ngo akantu karakoma bagahungira i Burundi none ko FPR yasanze Abarundi n’abanyarwanda muri kariya gace babana neza , bahahirana , bashyingirana ndetse abenshi bajyaga kwivuza aho bita i Buye, kubera iki uyu munsi batifuza ko uwo mubano twahoranye wagumaho ?

Kuba Rutabulingoga avuga ko yavuganye na Mustantel i wa Nyamurenza nabyo ntabyabayeho ni ukurema agatima ko abana babo bakiriho kandi barishwe n’izo nkera gutabara. Biriya ikinyamakuru cyatangaje ni ibyifuzo byabo siko abaturage babivuga kuko bazi neza ko abana babo bapfuye kandi bishwe na FPR.

Undi mutegetsi wabashinyaguriye ni Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu wabwiye abanya Mukindo ngo ese ubundi mwagiye mutera ubwatsi bw’amatungo mu mirima yanyu mukareka kujya kwahira ubw’iburundi.

Ubundi umuntu ugushinyagurira gutya nta n’ubutabazi yagukorera

Si ubwambere tubagezaho ububi bwa FPR tubasobanurira ko ari Kalinga yiyuburuye

Ababuze abanyu mwihangane nta mvura idahita kandi hasigaye igihe gito

KARENGERA Augustin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *