AMBASADERI MUSHYA WU RWANDA MURI ZAMBIYA NGO YIYEMEJE GUTSEMBA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIRI MURI ICYO GIHUGU

Mu minsi mike ishize hari mugenzi wanjye ntashoboye kumenya amazina ye wanditse inyandiko nk’iyi aburira zimwe mu mpunzi z’abanyarwanda ziba hano muri Zambiya ko zigomba kwirinda abicanyi bagenda boherezwa na Leta ya Kigali bagamije gucengera impunzi ngo babone aho baheza bazigwa gitumo. Nanjye ndunga muri ubwo butumwa mbibutsa ko kwirinda ari ingenzi kandi bigomba guhozwaho ijisho

Muriyi nyandiko ndibanda cyane ku bugome bukabije leta y’ u Rwanda ishaka gukorera impunzi z’abanyarwanda ziba mu gihugu cya Zambiya ibicishije kuri ambasaderi mushya muri icyo gihugu umwicanyi kabombo Rugira Amandin washyizweho kuwa 26 Gashyantare 2020.

Uyu Rugira asimbuye madame Mukaruriza Monique ushinjwa kuba yarananiwe kuzuza inshingano yahawe na perezida Kagame zo gutesha umutwe impunzi ziba muri iki gihugu. Murizo nshingano yari yarahawe, harimo kuzigambanira ngo zicyurwe ku ngufu, kuburizamo umugambi wo kuzituza burundu muri Zambiya, no kwica abacuruzi bakekako afite amafaranga n’abantu bose bashoboye kwiga za kaminuza n’abakizirimo.

Kubera uburambe ambasaderi Rugira afite muguteza akavuyo, ubugambanyi n’ubwicanyi, Paul Kagame niwe yahisemo kohereza muri Zambiya kugirango yuzuze izo nshingano uwamubanjirije Mukaruriza yananiwe gukora.

Bimwe mubyo yatumenyesheje akihagera ni uko yagaye bikomeye abakozi ba amabassade cyane cyane uwitwa Buhungu Abel, Nsengiyumva Vincent, na Silvere Ndahayo usanzwe uhagarariye diyasipora.  Yababwiyeko atumva nagato impamvu Zambiya yabananiye kandi ari igihugu cyoroshye gukoreramo. N’ubwishongozi bwinshi buvanze no kwiyemera yavuzeko yakoze muri Congo, mu Burundi, no mu Bububirigi kandi ari ahantu hagoye gukorera kurusha Zambiya. Yakomeje agira ati “nta terrain inanirana ahubwo abayikoreraho nibo kibazo.”

Icyo abanyarwanda cyane cyane impunzi bakwiye kumenya ni uko Rugira ataje wenyine kuko yazananye n’indi gurupe nini cyane y’abicanyi bazamufasha gushyira mubikorwa imigambi ye. Hari abasanzwe baba hano muri Zambiya bahamaze igihe kinini cyane cyane Lusaka, Ndola, Kabwe na Choma. Bamwe muraba bahawe n’amafaranga menshi bagenda bashinga amaduka muriyo migi kugirango babashe kuneka neza abo bashaka kugirira nabi.

Abandi bagiye batanga za ruswa babona imirimo itandukanye mumiryango ikomeye nka USAID na muri za COPPER MINES. Abandi bagiye gucengera mu madini atandukanye aho abanyarwanda basengera mugihe abandi bagiye mumadini y’abazambiya aho bakekako bashobora kubona inshuti z’abazambiya bakomeye. Aba ba Zambiya babagira inshuti bagatangira kubinjizamo kwanga impunzi bazibenshyera ko ari aba jenocideri bityo ubugambanyi bwabo bukaborohera. Amwe muri ayo madini  ni nka Northmead Assembly of God riyobowe na Bishop Joshua Banda , St Ignatius catholic church Lusaka, Brentwood Drive SDA church n’ahandi…

Mugihe igihugu cya Zambiya cyitegura amatora mu mwaka utaha, umugambi wa ambasaderi  mushya nk’uko abyivugira ngo hagomba gutegurwa uburyo hazabaho akavuyo n’imvururu nyinshi bityo abagomba kwicwa bikaborohera baciye muryahumye inzego z’umutekano zizaba zirangariye mubibazo by’amatora. Ikindi avuga ngo kugirango bace intege ubutegetsi buriho bagomba kwibanda kuri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (Ministry of Home Affaires) isanzwe ifite impunzi munshingano zayo, bakayishakamo ibyitso byinshi, cyane cyane murwego rwa immigration na police hakoreshejwe ruswa nyinshi n’andi manyanga atandukanye.

Nk’uko akomeza abivuga ngo urundi rwego rw’igihugu bashaka kwibasira ni O.P. (office of the president) aba bakaba bashinzwe intelligence y’igihugu. Ngo biteguye kuyimunga bityo ubutegetsi buriho bugacika intege ntibube bukibashije kurinda impunzi. Ngo ahandi hazashyirwa ingufu ni mu mashyaka akomeye ya opposition ngo kugirango atangire kwamamaza ko impunzi ari abantu babi b’abicanyi bagomba gusubizwa iwabo bakaryozwa ibyo bakoze muri 1994. Ibyo nibike mubyo nashoboye kumenya nk’umuntu usanzwe uba muri diyaspora nyarwanda, byumvikana ko hashobora kuba hari ibindi ntamenye.

Ndagirango mpamagarire abanyarwanda twese kurwanya ubwo bugizi bwa nabi Kagame na leta ye bashaka kudukorera. Mwibuke amagambo generali Kabarebe yavuze ko bazadusanga aho turi bakatumara. Abenshi tumaze imyaka irenga 24 hano muri iki gihugu. Iyo tuza kuba turi abicanyi koko tuba tumaze kwica benshi akiko ntamuzambiya uzwi wigeze wicwa n’umunyarwanda muri iki gihe kingana gutya cyose. Yewe nuriya Monique, Makuza, Buhungu, n’abandi benshi ntibaba bakiriho. Ariko kuko turi abanyamahoro baraza bagataha uko baje. Numubona hari umunyarwanda cyangwa umuzambiya wishwe n’umunyrwanda muzamenyeko ari Rugira n’abambari be babikoze.

Nkaba nsaba bagenzi banjye bo muri diyasipora gushaka amakuru menshi no kuyasangiza bene wacu bakiri impunzi. Kuba byarabaye tugafata ama passport tukisanga muri diyesipora ntibivuzeko twabaye abanzi b’abavandimwe bacu. Mwibuke ko twasangiye akabisi mu mashyamba ya Congo, Angola, Tanzania n’ahandi hose twaciye doreko ntagahiye twigeze tubona.

Ntibyadushimisha kubona bagambanirwa bakicwa turebera. Uru ni urugamaba rwacu twese. Ambassade nizana imishinga myiza yubaka tuzayishyigikira ariko ibyo kugambanira no kumena amaraso y’ababyeyi bacu, abavandimwe bacu, n’inshuti zacu ntihazagire uwo bashuka. Kuba turi kumwe nabo birashoboka ko ari Rurema yabikoze ngo tumenye imigambi yabo mibisha tunaburire abandi. Nitutabikora rero Imana izabitubaza ntakabuza.

Ndagirango ndangize nsaba impunzi z’abanyarwanda zose kuba maso, abicanyi bamaze kutugeramo kandi ni benshi cyane. Abacuruzi bari bakwiye kwishyira hamwe bagashyira hasi ibindi byaba bibatandukanya bakabanza bagashyira ingufu mu gushaka ingamba zo kwirinda iki cyago ngo ni Rugira Amandin n’abantu be. Abanyeshiri muri za kaminuza namwe mube maso kuko Kabarebe ashaka kubinjirana ngo abamare. Abanyabwenge mwize namwe nimushyire ubwenge hamwe muhashye sekibi. Nkaba nsaba na leta ya Zambiya kuba maso bakigira kubindi bihugu nka Uganda, Burundi na Tanzania. Ndasaba za opposition hano muri Zambiya kutabeshywa n’ Urwanda mumugambi wo kugirira nabi inzirakarengane. Mwibukeko Zambiya ari igihugu cya gikristu (Cristian Nation) bityo buri shyaka ryose ryagombye kurengera abarengana rikamagana abashaka kubuza igihugu umudedezo.

Nkaba nasaba na Ambasaderi mushya Rugira Amandin gufasha hasi ibyo bibi atekereza byose akibanda kubifitiye igihugu akamaro. Niba atinya gukubitwa urushyi na Kagame wamutumye azakubitwa umubiri wose n’icyo atazi. Niba kandi nawe atinya urushyi rwa Kagame na Kabarebe namugira inama yo gusaba ubuhungiro leta ya Zambiya ni umubyeyi izamwakira.

Mbaye mbashimiye

Murakoze

Umwe mu bagize Diaspora nyarwanda ya Zambia

 

5 Responses to AMBASADERI MUSHYA WU RWANDA MURI ZAMBIYA NGO YIYEMEJE GUTSEMBA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIRI MURI ICYO GIHUGU

  1. Gakuru Alain says:

    Ndabaramukije banyarwanda aho muri hose kandi mbibutsa ko umutekano wanyu arimwe ushinzwe mbere y’abandi bose. Akimuhana kaza imvura ihise niyo mpamvu musabwe gushyira imbaraga mu ishyirahamwe ryanyu mukirwanaho kandi ndabizi murabishoboye

  2. Pascal Barore says:

    Rugira Amandin ni igikotanyi gifite uburambe muri ubu bugizi bwa nabi ariko nimushyira hamwe ntaho kizabahera. Igisubizo nimwe mu gifite kuko uko muzitwara niko kuzavuguta umuti. Ensemble vous allez vaincre l’ennemi

  3. Uwimana Aloysie says:

    Inkontanyi ntimuzihe agahenge kuko zirimo guhuzagurika kuva Paul Kagame yashirira ubwonko

  4. Kaneza Paul says:

    Urugamba rugeze mumahina ntimwirare ngo Rugira abibe umugono ahubwo murusheho kwishyira hamwe no kongera ubunetsi n’uburinzi. Ntabwo rugira ari umutamiro keretse nimujenjeka

  5. Kagenza Jean Paul says:

    Umuti w’iki kibazo ni umwe : Impunzi zisabwe mwishyire hamwe ubundi mwirindire umutakano Rugira ntazabona aho abahera. Ubu mwakagombe gukora organisation ikomeye kuburyo umuntu mushya wese ubagezemo muba mufite uburyo bwihuse bwo kumenya uwo ariwe. Ikindi mugomba gushyiraho ubuvugizi na service y’ubutasi bikomeye. Abishyize hamwe ntakibananira ndetse n’Imana irabasanga. Ngaho aho ruzingiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *