(Kinyarwanda) Nk’uko bisanzwe bimenyerewe muri RNC havutse irindi shyaka rishya ryiswe Urunana Nyarwanda Ruharanira Impinduka (ARC)

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Ibura rya Ben Rutabana bivugwa ko Kayumba Nyamwasa yaba yargizemo uruhari rukomey rishobora gusiga RNC icitsemo byinshi cyane n’ubwo atari cyo kibazo cyonyine gitera icikamo ibice rya RNC. Ese umunsi Ben Rutabana yabonetse akivugira ibyamubayeho bizagenda bite?

CANADA: Mugitondo cyo ku was 6 Nyakanga 2020 nk’uko itangazo ryashizwe hanze ribitohoza, havutse ishyaka rishya ryitwa  » URUNANA NYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA “mu magambo ahinnye y’igifaransa ARC (Alliance Rwandaise pour le changement) ryaba rigamije guhangana na FPR ku bibazo by’ingutu u Rwanda rurimo bishingiye ku butegetsi bw’igitugu, akarengane n’imiyoborere mibi muri rusange nk’uko bigaragazwa n’iryo tangazo.

ARC koko izanye impinduka nshya cyangwa ni bimwe byo muri RNC aho abayobozi banga gusimburwa ahubwo bagashinga andi mashyaka ngo bakomeze babe abayobozi?

 ARC yashinzwe n’abagumutsi (dissidents) bihomoye kuri RNC nyuma y’uko bari mu myanya y’ubuyobozi nk’uko bigaragarira ku muvugizi waryo Achille Kamana. Ibi si ubwa mbere bibaye muri RNC kuko n’uwahoze ari umuhuzabikorwa wa RNC ariwe Dr Theogene Rudasingwa, igihe cyo gusimburwa cyarageze ahita agumuka ashinga ishyaka yise New RNC (RNC Nshya) ubu ryihuje na FDU-Inkubiri (iri shyaka naryo ryashinzwe n’abigumuye kuri FDU-Inkingi barimo Dr. Nkiko Nsengimana wari wagombaga gusimburwa ku buyobnozi bwa FDU-Inkingi) bagashinga impuzamashyaka bise Ishakwe.

Ese uyu muco wo kubona igihe cyo gusimburwa ku buyobozi kigeze ukagumuka ukajya gushinga irindi shyaka kugirango ukomeze ube umuyobozi waba uhishe iki?

Kubera imyitwarire y’aba bashinze ARC ngo yaba itariboneye umurongo wa RNC cyangwa nk’uko bivugwa na bamwe muri ko Kayumba Nyamwasa yaba yarigize umuntu utavugirwamo nk’uko Paul Kagame ameze muri FPR ngo hafashwe icyemezo kitigeze cyumvikanwaho na bose muri RNC cyo guhagarika bamwe mu bayozi bagasigara ari abanyamuryango basanzwe. Urugero ni uko abari bahagarariye RNC muri Canada bose bahagaritswe ku buyobozi

Ibi byo kuvanwa ku mwanya w’ubuyobozi ugahita ugumuka ugashinga ishya rishya byatumye bamwe mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’abiyemeje kurwanya no guhangana na FPR berekana zimwe mu mpugenge zikurikira:

– Ese imiyoborere mibi barega FPR, bo koko baba bararanzwe n’imiyoborere myiza ku myanya barimo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa dore ko RNC zimaze kuba nyinshi cyane cyane ko binavugwa ko hari irindi shyaka rishya rigiye kuvuka naryo riyiyomoyeho?

– Kuki abahagaritswe mu buyobozi bwa RNC cyangwa se abarangije mandate zabo hafi ya bose aho kwemera icyo cyemezo no kugishyira mu bikorwa bahita bashinga andi mashyaka? Ese gushinga andi mashyaka kwaba ari ukugirango BAKOMEZE KWITWA ABAYOBOZI cyangwa hari izndi mpamvu zibyihishe inyuma?  Ese iyo niyo demokarasi iboneye baba baje kutwigisha?

– Ese ko batabaye intangarugero muri RNC, bubahiriza ibyemezo byafashwe n’ubuyobozi kandi aribo bagombye kuba intangarugero kwaba ari ukwigira indakoreka? Mu gihe RNC batakiyibonamo se bakaba nta n’irindi shyaka na rimwe mu mashyaka sanzwe bakwibona uretse gushinga iryabo ubu bo ni ba miske igoroye?

– Ese niba ibyemezo byari byarafashwe n’ubuyobozi bukuru bwa RNC babibona ukundi, iyi se yaba ariyo nzira yari iboneye yo kubihinyuza?

None se ko bananiwe kumvikana n’abo bari kumwe aho ntibivuga ko uzabayoboka azaza agafunga umunwa bo bakaba ba « HUMIRIZA NKUYOBORE » ariwo  wa muco wo kumva ko udashobora kuyoborwa ahubwo ko ari wowe ugomba kuyobora  muri ya ‘ideologie’ yo kuvukana imbuto ?

Twibukiranye  kandi ko abashinze iyi ARC bavuga ko barwanya FPR ni bamwe mu bayikoreye cyane kandi bageze mu bihugu barimo ariyo ihabagejeje kandi imikorere yabo nta kigaragaza ko batandukanye nayo kuko ubucabiranya babuhuriyeho na FPR. Mu migabo n’imigambi yabo nta gaciro bahaye ubwicanyi bwakozwe na FPR.

Biragaragarira buri wese ko abo ubu bwicanyi bwagizeho ingaruka badahawe ikaze muri ARC cyane cyane ko mu bwicanyi bagarukaho ari ubwo bise genocide yakorewe abatutsi, sinzi niba hari aho bigeze bavuga genocide yakorewe abahutu n’uyu munsi ikibakorerwa

Birumvikana ko ubu intambara y’iri shyaka (ARC) na RNC ya Kayumba Nyamwasa igiye kuba iyo kurwanira abahutu, buri shyaka rishaka abahutu baryo nk’uko FPR ifite abayo. Abahutu bafite imitsi yo kujya mu mijishi rero nababwira iki.

Ese kuki abatutsi baba bashaka gutangirira amateka y’u Rwanda muri 1959 nk’aho u Rwanda rutabagaho mbere y’aho? Muri make, ARC uretse kuza kongera urujijo ruterwa n’ivuka rya hato na hato ry’amashyaka utamenya intumbero yayo, nta gishya izanye ariko reka tuyihe igihe.

Politiki si umwuga ugomba gukorwa n’ubonetse wese kandi nayo ikeneye ubudakemwa mu mico no mu myifatire nk’indi myuga. Reka rero turebe hamwe ubudakemwa bw’abashinze ARC

 Ese Achille Kamana umuvugizi wa ARC ni muntu ki?

Kamana yari  Komiseri wa RNC ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada. Umwanya yahagatistweho ku ya 8 Ukuboza 2019 nk’uko inkuru ya BBC yo kuwa 9 Ukuboza ibivuga.

Mu itangazo rimusezerera hamwe na bagenzi be, ryashyizwe ahagaragara n’ishyaka RNC bakoreraga rivuga riti : “Biro Politiki y’Ihuriro Nyarwanda yateranye kuri uyu wa 8 Ukuboza 2019 , urwego rusumba izindi zose mu gufata ibyemezo birebana na discipline, imaze gusuzuma ibyo mukora bitarifitiye inyungu na gato, cyane cyane ko mwahisemo gukorera ku ruhande kandi hakaba nta kimenyetso na gito kigaragaza ko mwaba mufite ubushake bwo kwikosora, yafashe icyemezo cyo kubasezerera nk’abayoboke b’Ihuriro guhera uyu munsi tariki ya 8/12/2019. Ibi bivuze ko ryitandukanyije ku mugaragaro n’ibyo mwakora byose mu izina ryaryo ».  Rigasoza rigira riti “nta kimenyetso kigaragaza ko bafite ubushake bwo kwikosora ».

Naho umuvugizi wa RNC Dr Etienne Mutabazi yabwiye BBC ko aba birukanwe mu ishyaka kubera kwigomeka. Agira ati: « Cyane cyane kutubaha inzego z’ubuyobozi no kudakora hakurikijwe amategeko atugenga, byatumye inama y’ubuyobozi y’ihuriro iterana ifata icyo cyemezo ».

Abazi Kamana by’ umwihariko bakoranye mu buyobozi babarizwa Ottawa muri Canada, bahamije ko kiriya cyemezo gitangaje, ko Kamana ahora ashaka kwerekana ko ari we uzi ibintu kurusha abandi, bityo abandi bagomba kugendera ku mabwiriza ye. Ko kumutegerezaho urugero ruboneye yatanga kwaba ari kumusaba ibyo adashoboye kubera imyitwarire idahwitse muri rusange no mu buzima we bwihariye niba n’urwo yishingiye ubwe rwaramunaniye.

Kamana kandi ku rundi ruhande asa nk’aho yiyemeje kujujubya imiryango y’abanyarwanda babimukira muri Canada yitwaje umwanya afite mu byerekeranye n’imbonezamubano (interevent social) bisa nk’aho byerekana ko yubahiriza amabwiriza ya Kabarebe nkuko inyigisho ze zatambutse ku mbuga nkoranyambaga zumvishijwe n’abenshi.  Aha twirinze kujya muri byinshi, gusa abumva ubwo barabyumva neza kuko twirinze kuvuga abo banyarwanda yibasira abaribo ariko birumvikana ko ari abo Kabarebe akunda kuvuga

Ku batabisobanukiwe neza, bikunze kuboneka ko muri za Buraya na Amerika bakunze kubonerana imiryango y’abimukira nk’abanyafurika babagiriza kutita ku rubyaro rwabo cyangwa se kutarubungabunga, ni muri urwo rwego Kamana agaragara ko yiyemeje kwibasira imiryango nk’iyo mu gace akoreramo abagiriza nyine ibyo tumaze gusobanura kuko umwanya afite umuha ubwo bushobozi.

“Urusha nyina w’umwana imbabazi……”. Abiyemeje kuyoboka ndabararitse. Abagira amatwi nimwumve namwe mufite amaso mujye mushishoza.

Umusomyi w’Umwirongi Ottawa

3 Responses to (Kinyarwanda) Nk’uko bisanzwe bimenyerewe muri RNC havutse irindi shyaka rishya ryiswe Urunana Nyarwanda Ruharanira Impinduka (ARC)

  1. Indatsimburwa dit :

    Undi mwambari wa FPR aje kujijisha abantu ngo ari kurwanya FPR ! Kamana wiyemeje gusenya ingo z’abanyarwanda bahunze FPR muri Canada niwe uri kwigira umuvugizi w’abarwanya FPR ? ARC n’ishami rishya rya FPR ryashibutse nimube maso !!

  2. Karengera dit :

    Urakoze kuli ayo makuru uduhaye buliya abumvise bumvise , ndizera ko revolution ili gukomanga ejo Kamana nawe byamuhindukiriraho

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *