(Kinyarwanda) Imikoranire ya Padiri Thomas Nahimana na FPR: Bamwe muba ministiri ba Thomas Nahimana ni inkotanyi zizwi neza

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Nshuti kandi bavandimwe basomyi b’ikinyamakuru Umwirongi, nongeye kubasuhuza aho muri hose mu mpande zose z’isi. Mugire amahoro!

Mu kiganiro cyahise kuri youtube ya radio Umwirongi, mwumvise aho Bwana Karengera asobanura uburyo politiki ya padiri Thomas Nahimana irimo akaboko ka FPR.

Benshi ntabwo twabyumvise neza, ariko uyu munsi hari umuntu wakundaga gukurikirana politiki ya Nahimana Thomas wambwiye ati: “Dutangiye kwemera ibyo abasesenguzi batubwira kuri politiki ya Thomas Nahimana na FPR.”

-Hano mu mujyi wa Rouen madame Bayeux M. Gorette yabanje kuba Ministre kwa Thomas Nahimana abantu bibajije agakino kabaye ngo madame wa UZZIAH BAYEUX ajye kurwanya FPR kandi ari inkoramutima yayo. Ntagitangaza gihari kuko byinshi  byaravuzwe hano ku Umwirongi, n’ubwo  Gorette yaje gutandukana na Uzziah agashaka undi mugabo ariko umutoza wabo ni umwe ntacyahindutse.

Uwo muntu arakomeza agira ati : “Twabonye Thomas Nahimana yashyize Madame Nkundiye Martha muri gouvernement aho ashinzwe imicungire y’impanuka n’ibiza”. Arongera  ati : “Niba n’abandi bose bari muri gouvernement bameze nk’uyu mudamu FPR iraturangije.”

Ndagirango mbabwire ko uyu mudamu Martha Nkundiye ari intore ikomeye hano Rouen. Akunda kujya i Kigali cyane kandi famille ye yose iri muri diaspora, hari na muramu we nushinzwe urubyiruko  rwa FPR witwa Damien. Kenshi bakorera amanama ya FPR kwa Mediatrice. Umuntu utajya i Kigali uyu Martha Nkundiye amufata nk’umwanzi.

None koko Thomas yaba ntaho ahuriye na FPR agashyira muri guvernoma ye abakozi ba Kigali ate?

Thomas Nahimana n’akagatsiko washyizeho mu mujyi wa Rouen,  uyu munsi bagusobanukiwe kuko niho dutuye aba bantu turabazi neza.

Murakoze mugire ibihe byiza

Umusomyi w’Umwirongi

5 Responses to (Kinyarwanda) Imikoranire ya Padiri Thomas Nahimana na FPR: Bamwe muba ministiri ba Thomas Nahimana ni inkotanyi zizwi neza

  1. Umutoni Marie Gaudence says:

    Uyu mutekamutwe ngo ni padiri, Thomas Nahimana akwiye guhabwa induru kuko uretse n’ubutekamutwe ni umukozi w’inkotanyi. Kirya kibuye yahiritse ngo Paul Kagame yarapfuye kwari ukurangaza abantu yari abiziranyeho na FPR

  2. Buriya rero, Biblia ni igitabo kidasanzwe kuko kibamo amagambo y’ukuri ka avuye mukanwa k’Uhoraho. Kuko hari aho igira iti: …muzabibwirwa n’imbuto byera”. Namwe rero banditsi, amagambo yanyu gusa ntahagijemukwemeza ko Kanata na nyiranaka bakorera FPR. Ibikorwa byabo bizabigaragaza. Nigiki se cyatubwira neza ko ahubwo mwe atarimwe ba techniciens ba FPR mushinzwe kurindagiza abantu bifitiye gahunda zabo. Maze mukabarangaza ndetse mugatuma Bata umurongo.

  3. Kamuzinzi Paul says:

    Karengera Uri umuntu w’umugabo kuko hari benshi wahumuye twari twarahumwe amaso n’uyu mujura wiyise umupadiri Thomas Nahimana.

  4. Uwamahoro Claudine says:

    Abantu mwese mutanga cash kwa padiri Thomas Nahimana mwibwira ko arwanya Kigali muribeshya cyane ahubwo ni umukozi wayo. Byonyine kuba yarakwirakwije igihuha ngo Paul Kagame yarapfuye ntihagire umukurikirana n’umwe birivugira. Byerekana ko ari ibintu yari aziranyeho na Kigali

  5. Marie Claire Uwimana says:

    N’ubundi Thomas ni umukozi w’inkotanyi kuva kera. Ahorana udushya two kurangaza abantu. Ese kuki inkotanyi zitamurwanya mubona ari iki ? Uyu padiri Thomas ni undi Evode Uwizeyimana uri gukorera muri exil

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *