Paul Kagame benshi bakunze  kwita Yuhi III Mazimpaka  mushya yaba aherereye he muri iki gihe yaburiwe irengero ?

Paul Kagame ni muntu ki?

Yuhi III Mazimpaka ni muntu ki?

Yuhi Mazimpaka na Paul Kagame  bahuriye he? Batandukaniye he?

Ese amaherezo ya Yuhi Mazimpaka yabaye ayahe?  Aya Paul Kagame yabaye cga azaba ayahe?

Yuhi III Mazimpaka yabaye umwami w’u Rwanda muri 1642–1675, bivugwa ko yari umwami w’umuhanga, umusizi n’ibindi byinshi. Ndetse niwe wahimbye igisigo cyitwa ‘Singikunda Ukundi’

Uyu mwami Yuhi III Mazimpaka kandi niwe waciye iteka ry’uko nta mwami w’u Rwanda unywa inzoga kuko ko uyu mwami yajyaga agira amakaburo, rimwe yanyoye ku nzoga arakabuka bituma yica umwana we w’umuhungu witwaga Musigwa ku manywa y’ihangu amwikanzemo umujura, byamuteye agahinda gakomeye aca iteka ko nta mwami w’i Rwanda ugomba gusoma ku nzoga. Twabibutsa ko amakaburo ari ibisazi ariko kubera icyubahiro cy’abami babishakiye akabyiniriro.

Byinshi mu byaranze Yuhi III Mazimpaka birahura cyane n’ibiranga Paul Kagame muri iki gihe.  Yuhi Mazimpaka yabaye icyamamare kubera ko yari umusizi ariko Paul Kagame we yabaye icyamamare kuko ari umwicanyi ruharwa. Indwara yo mu mutwe yo basa n’abayihuje.

Bimwe mu byemezo byafatwaga na Yuhi Mazimpaka byagaragaraga ko afite uburwayi bwo mu mutwe (déséquilibre mental) kuburyo byari bigoye ibikomangoma kumenya uko byifata mu gihe umwami byajaguye (en cas de crise). Nk’umwami byari amahano kumuvuguruza cyangwa gukora kuburyo adakora amahano. Amateka amutwereka afashe umuheto n’imyambi arasa ubonetse wabaga agize ibyago byo kumuhinguka imbere. Na Paul Kagame ni uko kuko bimwe mubyemezo bye byerekana ko adakomeye mu mutwe, ntawe ubasha kumuvuguruza kabure n’ubwo byaba bigaragara ko yibeshye cyangwa ko ari mu bihe bya crise. Paul Kagame nawe amateka amutwereka afashe imbunda mu ntoki arasa mu isoko rwagati akarasa uwo abonye wese i Byumba.

Paul Kagame yica uwo ashatse wese kabure n’ubwo yaba ntacyo yagirizwa kandi mu bakorana nawe nta n’umwe ubasha kugira icyo avuga, ndetse na bamwe muribo uwaramutse nabi amwogeraho uburimiro akibona muri gereza agize amahirwe ntaraswe ku manywa y’ihangu cga ngo aburirwe irengero. Ingero ni nyinshi buri wese yafata urwo ashaka

Nk’uko mu gihe cya Yuhi Mazimpaka benshi mu bikomangoma by’ibwami bahunze igihugu batinya kuba batakaza ubuzima mu gihe umwami yabaga yatangiye kubavuga nabi, ni nako ibikomangoma mu bwami bwa Paul Kagame bikomeje guhunga bitinya gutakaza ubuzima mu gihe biba byumvise ko Paul Kagame yatangiye kibitunga urutoki.

Nk’uko Yuhi III Mazimpaka yatanze asa nuwiyahuye kubera uburwayi bwo mu mutwe yari afite, benshi baribaza niba iburirwa irengero rya Paul Kagame ntaho ryaba rihuriye n’uburwayi bwe. Twabibutsa ko Yuhi Mazimpaka yapfuye ahanutse ku muturirwa w’iwe akagwa ku rutare.

Banyarwanda, banyarwanda namwe nshuti z’u Rwanda, ibihe igihugu cy’u Rwanda kirimo ntibisanzwe kandi bisaba ko buri munyarwanda yashyiraho ake kugirango igihugu cyongere gihumeke ituze nk’uko cyahoze.

Muri iki gihe igihugu kiyobowe kuburyo nta gihugu cy’igituranyi na kimwe umunyarwanda akandagiramo ngo agire amahoro, birasaba ko ibikomangoma by’umutima bitekereza kure ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange bagahaguruka bakarwanira uburenganzira bwabo.

Ese Paul Kagame asigaye aba hehe? Akora iki? Kuki atakigaragara nka mbere? Ese nta sano ya hafi Paul Kagame yaba afitanye n’umwami Yuhi III Mazimpaka?  Ese abegereye Paul Kagame baribuka ukuntu Mazimpaka yatanze? Aho amateka ntiyaba agiye kwisubiramo?

Nta kurangwazwa n’aya makinamico ya Kagame n’abambari be kuko ikibazo gituma umunyarwanda atishyira ngo yizane mu gihugu cye kiracyahari.

Rubanda igomba gukomeza urugamba rwo kwibohoza no kubohoza igihugu kuko ikibazo si Kagame wenyine ahubwo ni systeme ya FPR

Mugire ibihe byiza aho muri hose banyarwandakazi, banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda

Robert Kamugisha

Umusomyi w’Umwirongi

15 Responses to Paul Kagame benshi bakunze  kwita Yuhi III Mazimpaka  mushya yaba aherereye he muri iki gihe yaburiwe irengero ?

  1. Umurungi Aude dit :

    Hahaha!! Murakomeza gutongera Paul Kagame,mugatuma Imana imwongerera iminsi yo kubaho no gutegeka. Ese urwo rwango cg inzika mufite kugeza ubu yabamariye iki?
    Mwamwise amazina,muramwangiza,mumugereranya n’abagome bose bo kw’isi,ntacyo byatanze. Ahubwo Imana yabimye amatwi pe! Mwisubireho mutarabona uburakari bwa Rurema

  2. Auguste dit :

    Urakoze Robert kutugezaho iyi nkuru ,rwose aba bagabo bombi bafite nyinshi bahuriyeho . Mubyo nibukira kuli mazimpaka mukuru ni imiganiye 2 : kugenda mpiru na nyoni , undi ni Kabindi nabuki, amateka yisubiramo ntagitangaza gihari.

  3. Auguste dit :

    Urakize Robert kutugezaho iyi nkuru ,rwose aba bagabo bombi bafite nyinshi bahuriyeho . Mubyo nibukira kuli mazimpaka mukuru ni imiganiye 2 : kugenda mpiru na nyoni , undi ni Kabindi nabuki, amateka yisubiramo ntagitangaza gihari.

  4. Imanibarinde Juvenal dit :

    None se ko mwashyize ho ifoto ya Musinga?🤔 Mazimpaka yabaye ho ikoranabuhanga ryo gufotora ritaraba ho!

  5. Gisovu Kibuye dit :

    Yuhi Mazimpaka nibyo yishwe n’ibisazi kuko yagiye kunzui hejuru asimbukira ku rutare. Ndumva na Paul Kagame bavuga ko ibisazi byashiririje ubwoko

  6. Naomie Rugolirwera dit :

    Uyu Robert Kamugisha wasanga ari Gisovu Kibuye cga padiri Nahimana tu kuko nibo basigaye bibasira Paul Kagame batufuza na gato ko arwara ubukira bamubitse kera kandi bazi neza ko ari muzima uretse uburwayi gusa

  7. Habumugisha Edouard dit :

    Paul Kagame ni umukozi wa Franc-maçonnerie nta gitangaje muri ibi mubona byo kuburirwa irengero. Nta mukozi wa Franc-maçonnerie urangiza ubuzima mu buryo busanzwe.

  8. Uwizeye Christophe dit :

    Abanyarwanda batereranye Ingabire Victoire, Bernard Ntaganda bagerageje kujegeza ingoma ya FPR, iyo batabatererana ibintu biba byarahindutse. Cyangwa se nibura iyo bashyigikira FDLR igataha nk’uko FPR yatashye cga se igafata igice cy’igihugu gutyo ibyihebe bya FPR bigaca bugufi bikaganira. Amashyaka uruhuri ntabwo yari ngombwa rwose

  9. Ishimwe Sylvestre dit :

    Abasore n’inkumi z’abanyarwanda bakwiye guharukura bakifata en charge kuko nibakomeza kwituramira bazakomeza kujya bayoborwa n’abasazi, abicanyi n’ibindi nki’ibyo. N’ubwop Paul Kagame yapfa hajyaho undi nkawe mu gihe rubanda yaba ikomeje kwituramira

  10. Ndikumana Philippe dit :

    Igihugu cy’u Rwanda cyagushije ishyano kuko mu mateka yacyo ubwo kigize abami b’abasazi babiri (Paul Kagame na Yuhi Mazimpaka)

  11. Umutoni Jeannette dit :

    Ibya Paul Kagame mubivemo yaragagaye ubu umwami mushya ni Tito Rutaremara ndetse Clarisse Karasira agiye kuba umugabekazi. Umuhango wo kumugira umugabekazi uzaba muri iyi minsi, hatumiwe abantu 70 kandi buri wese azatwerera ibihumbi 100. Ahubwo mutangire mwifurize Tito Rutaremana na Kalarise Karasira urugo ruhire muve mu bya Bagorihamba Paul Kagame alias Yuhi Mazimpaka

  12. Ndahayo Charles dit :

    None ko wasanga Thomas Nahimana yaba afite amakuru ko koko Paul Kagame yashiririye ubwonko bakaba bamuduhisha?

  13. Kabano Paul dit :

    Ni ukureba neza niba koko Paul Kagame nta sano ya hafi afitanye na Yuhi III Mazimpaka bikaba ari ibisazi byo muri famille. Kuba Paul Kagame yaragaragaje ko afite utubazo two mu mutwe byo ni ibintu umunyarwanda wese ukurikira abona. Igisigaye ni ukumenya aho ari. Ese koko yarapfuye? Niba yarapfuye se habuze iki ngo ashyingurwe anasimbuzwe? Niba se ari muzima akaba nta kibazo afite aba hehe? Mu biki kuburyo nta munyarwanda ukimubona?
    Aho Tito Rutarimara utangiye kuririmbwa siwe waba yarasimbuye Kagama mu ibanga?

  14. Nshimiyimana Jerome dit :

    Hahahahaha, yewe nibyo koko Paul Kagame nawe ni umusazi nka Mazimpaka pe. Kandi bigaragara ko na Kagame yishwe n’ibisazi kuko ngo yashiririye ubwonko. Niba atanarapfa azapfa vuba, kugaruka kubutegetsi byi simbihamya rwose

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *