Mu Rwanda ibihe bigenda byisubiramo koko : Ba Kavuna birirwa biruka inyuma y’ibikomangoma byanyazwe basa n’abatibuka umuruho wa Kavuna yaboneye kuri Ruganzu Ndoli

Kera habayeho umugabo akitwa Kavuna bakajya bamutuma i Karagwe kujya kureba Ruganzu Ndoli aho yari yarahungiye bakimara kubanyaga ingoma no kwica umuryango we wose. Uwo Kavuna yahoraga rero ajyayo kumuha amakuru y’uko u Rwanda rumeze.

Igihe cyarageze bamutuma kujya kureba Ruganzu ngo atahe mu Rwanda ko bamwifuza, yaratahutse ageze ku ruzi ategeka ko bambutsa amatungo n’abantu bari kumwe ariko Kavuna bategeka ko agomba kuguma iyo hakurya.

Kavuna yacitse intege arababara cyane atekereza uko u Rwanda rugiye gusubirana atarurimo atekereza n’umuruho wose yavunitse afata icumu rye n’umuheto abivunira ku ivi abijugunya mu ruzi arangije arabikurikira arangije agenda avuga ngo UZARUHA MU RWANDA WESE AZAJYE ARUHA UWA KAVUNA. Ibi bishatse kuvuga ngo kuruhira undi ntibikugirire akamaro ndetse ukiturwa inabi.

Ngarutse ku ngingo nyamukuru rero, inabi  yituwe kenshi abakorera ingoma ntutsi, byarabaye kuri Seth Sendashonga, Kanyarengwe, Lizinde, Rukokoma na’bandi bahetse iyo ngoma bakayikura mu mahanga bakayigeza mu Rugwiro.

Ibyabaye byarabaye ariko rero byagombye kudusigira amasomo akomeye. Gusa ariko iyo urebye rubanda yemera ari uko biyishikiye. Mwarabibonye kuri Evode, Nduhungirehe n’abandi.

Mu 1912 Rukara rwa Bishingwe amaze kwica umuzungu Rugigana yahungiye ku mututsi Ndungutse wari warahungiye mu Ndorwa. Aha nabibutsa ko u Rwanda rutayoboraga amajyaruguru , Ndungutse akaba yariyitaga umuhungu wa Rutalindwa ahunga se amaze kugwa ku rucunshu yifuza kuzagaruka mu Rwanda nkuko Ruganzu yaje. Rukara rero yamutungutseho n’amaturo menshi amusaba ko yamurinda abazungu kandi nawe yari yarabanye neza na Rwabugili.

Ndungutse yahise amwemerera ko azabamurinda ni uko aca inyuma ajya kugambana n’abazungu ngo abahe Rukara nabo bazamufashe guhirika ingoma y’ Abega. Rukara rero baraje baramujyana ariko agenda avumye Ndungutse ati  « ntuzime ingoma y’i Rwanda » kandi bwarakeye biraba koko iyo ngoma Ndugute ntayo yabonye.

Burya rero amateka ahora yisubiramo. N’uyu munsi hari abari gukina imikino y’abo bantu navuze haruguru baba bari gupfa ingoma, ibyabo bikazarangira nk’ibya Rukara, Kavuna, Seth n’abandi.

Mugihe Kagame umwakagara arimbanyije agamije kugarura ubwami batakaje muri 1959, abandi aho gushaka uburyo bategura indi revolution ikomeye iruta iyabaye mbere ahubwo bari kurushanwa gutura amaturo ibikomangoma byanze kuyoboka  ingoma y’umwega nabyo  bishaka kuzataha bitahukanye ubwami bwabo.  Aba birirwa biruka inyuma y’ibyo bikomangoma  bishuka ko bazatahana demukarasi mu Rwanda nyamara bari bakwiye kumenya uko byagendekeye Kavuna n’abandi navuze haruguru.

Banyarwanda, banyarwanda kazi, hari ibintu mugomba kwikura mu mitwe yanyu. Abatutsi baracyakunda ubwami n’ingoma yabo Kalinga. Kugirango iyi miryango ibiri (Kalinga nshya yiyise FPR n’amashyirahamwe y’ibikomangoma byahunze Kalinga) iri gupfa ingoma tubashe kuyigobotora bisaba ko hahindurwa byinshi cyangwa hakajyaho uburyo bushya bwo kurwana urugamba kuko uburyo buriho bwose bwaracengewe cyane biragoye kugira icyo bugeraho.

Impunzi z’abanyarwanda zahunze 1994 zarishwe bihagije ariko izabashije kurokoka  zagerageje kwirwanaho mu bihugu zahungiyemo n’ubwo tutakwibagirwa ko hari abakiri mumashyamba ya Congo bagikomeje guhangana n’ibyihebe bibagabaho ibitero buri munsi.  Bamwe barahinze abandi baracuruza birabahira,  ariko bibagiwe ko ibyo bakora byose aho babikorera atari iwabo. Kuki ariko rubanda igira integenke (faiblesse) aho hantu ?

Rubanda ikwiye gushishoza kandi ikarwanira ibyo yemera ndetseikanabipfira bibaye ngombwa. Banyarwanda, mwirinde ubabwira ko ntacyo mushoboye cyangwa ko ariwe wagira icyo abamarira (bimwe higama nkwereke) kandi atarabishoboye igihe yari aganje muri FPR none ngo yagira icyo akora ari uko yanyazwe.

Mwirinde ukwirara n’ubupfayongo nk’ibya Mashira byatumye atakaza Nduga. Mukoreshe neza ubwenge Imana yabahaye. Ubushobozi murabufite ahubwo ni uko mubukoresha nabi mutiza ingifu ibikomangoma bishaka gukuraho Kalinga yiyise FPR biyisimbuza indi Kalinga tutaramenya uko iziyita. Namwe murifuza kuruha uwa Kavuna?  Oya ntibikabe

Mugire ibihe byiza

SENTASHYA.A

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *