(Kinyarwanda) Mbere ya 1990 u Rwanda rwatembaga amata n’ubuki none ubu ruyobowe na FPR ruratemba amaganya n’imiborogo

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

224

Uwambaye ikerezi ntamena ko cyera kandi ngo umurengwe wica kurusha inzara. Ese abanyarwanda n’abanyapolitiki bari mu Rwanda mbere ya 1990 bashyigikiye inkotanyi uyu munsi bakaba barira ayo kwarira bizemo somo ki? Ese koko impunzi z’abatutsi zari zarangiwe gutaha mu Rwanda? Ese nta masezerano hagati y’u Rwanda, Uganda na HCR yariho kandi yo gucyura impunzi z’abanyarwanda zariho mu mahoro? Ese intambara ya 1990 yari ngombwa? Ese koko FPR yarwaniraga gucyura impunzi no kuzana demokarasi mu Rwanda?  Ese iyo demokarasi yarabonetse? Impunzi se zaratashye?

Intambara yo 1990 itera nari mfite imyaka 20 kand nagiye ndeba uburyo abaturanyi bagiye batera inkunga FPR, bohereza abana babo ku rugamba, nabonye uburangare bw’amashyaka ya opposition aho yatije umurindi FPR, babita abavandimwe.

Ibi byarangiye abateye inkunga FPR bose bisamye basandaye nizo ngaruka turi kurwana nazo uyu munsi.

Mbere y’umwaka wa1990 mu gihugu hariho umutekano uragaragarira buri wese kuburyo umuntu yavaga mu majyepfo akaba yagenda n’amaguru akagera mu majyarugu. Umuntu yashoboraga gucumbikma aho bwije ageze nta rwikekwe na ruto ndetse bayanashobokaga ko ba yanakwiryamira ku muhanda akabyuka akomeza urugendo. Nta bariyeri zabagaho nta n’uwakubazaga ibyangombwa urikwigendera. Mbese hariho umutekano ku banyarwanda bose.

Akabazo numvaga icyo gihe kari ak’iringaniza, ariko mu mashuli abana bigaga neza bakiga kimwe nta warangizaga secondaire ngo abure akazi.

Uburangare navuga bwagiye bugaragara mu nzego zose no muri rubanda rwa giseseka ni uko tutari twarigishijwe uburyo bwo gufatanya na Leta yariho mu rwego rw’ ubutasi, aha ingero zirahari

-Nka secteur imwe abana barenga 20 bakajya mu rugano bigasa nk’aho ntacyabaye ejo abandi bakagenda, amanama akajya akorwa bayita amasengesho, amashyaka ya oppositions nayo akagirana imishyikirano n’abatera igihugu ukabona bisa n’aho ntacyo bivuze. Si ibyo gusa ahubwo no mu gisirikari naho hari byinshi byagaragayemo uburangare, kandi mwarabibonye ko FPR imaze gutsinda intambara ko hari abasirikari ba FAR basigaranye na FPR kuko bari ibyitso byabo.

Ngarutse ku cyari cyanziduye rero, na n’uyu munsi aho aho abanyarwanda turi hose turacyagendana n’uburangare kuko halri umugambi muremure wo gukurikirana umuntu wese wabangamira FPR mugihe yaba arwanya icyinyoma cyayo.

Mwabonye ko twagiye dutakaza urubyiruko rwabaga rumaze kuminuza hanyuma rukigemura muri FPR hakoreshejwe ibyitso byayo, bamwe baragiye ntibagarutse. Urugero rwa hafi natanga ni Nishimwe wavuye muri Zambiya ariko hari n’abandi benshi. Hari abavuye iburayi bashutswe abo nabo ntibasubiyeyo.

Ingoma ya Kagame yashyize ingufu cyane mu rubyiruko yibanda cyane mu kuboza ubwonko kugeza n’aho amateka y’igihugu bayahera muri 1959 bashaka kwerekana ububi bw’abahutu ntiberekane ubugizi bwa nabi bakoze imyaka irenga 400.

Muby’ukuri amateka yanditswe na Alex Kagame mu 1932 ku nganji Kalinga uyu munsi barayahinduye mu rwego rwo gucecekesha abanyarwanda ntibashaka ko bamenya aho baturutse.

Ubwo buryo bwo kugoreka amateka bufite ingaruka zikomeye ku banyarwanda kuko bamwe batakaza irangamuntu yabo bose bakumva ko bakomoka ANKOLE muri Uganda, ibi rero tugomba kubirwanya twivuye inyuma kuko baca umugani ngo uhamba amateka ntabona itaka, ndizera ko FPR ntaryo azabona.

Hari abatutsi bahunze Kagame dore ko nta n’umwe uvuga FPR nabi bigira intyoza ahantu hose babwira abandi ngo nimwigireyo tubereke mwe ntacyo mushoboye ariko ugasanga ntakintu kigaragara bereka rubanda , ibi rero nabyo tuzabona ingaruka yabyo mu gihe tutabyitondeye kuko niba bo ikibazo bafite ari Kagame twe tukaba ikibazo dufite ari Kalinga nshye yiyise FPR, murumva ko tudahuje ibibazo. Kagame nk’umuntu ku giti cye simpamya ko ariwe kibazo u Rwanda rufite ahubwo ikibazo ni ingengabitekerezo ya Kalinga yagarutse mu Rwanda

Nkaba nasoza nshimira abanyarwanda bazima banze kumira bunguri ingengabitekerezo ya Kalinga nshya yiyise FPR igamije gutsikamira Rubanda.

Urwanda ni urwacu twese abanyarwanda tugomba kurubanamo, ariko tukarubanamo ntabucakara buri mugihugu, umuntu agakamirwa n’amaboko ye.

Murakoze

Sentashya  A.

One Response to (Kinyarwanda) Mbere ya 1990 u Rwanda rwatembaga amata n’ubuki none ubu ruyobowe na FPR ruratemba amaganya n’imiborogo

  1. Nshimiyimana Jerome says:

    Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera kweri. Ubu ba Twagiramungu na Dr Anastase Gasana n’ibindi bisahiranda byose byagurishije igihugu kubera inda zabinaniye uyu munsi birimo kwiriza ay’ingona ko birashyinga amshyaka yo kubohoza rubanda byiyibagije ko byagize uruhari mu kubaboha.Hakenewe abantu bumva neza ingengabitekerezo ya FPR kugirango bayirwanye. Ntabwo FPR izarwanywa n’aba birirwa baruma bagahuha ngo ni FDU, RNC, Urukatsa, Imvejuru, Mwenedata uyubora Ikiraro ntazi aho azacyubaka. Iyo numvise Jean Paul, Nkumva RNC avuga ko ari umu membre fondateur wayo bintera ubwoba. Kugeza ubu mwabyemera mwabyanga njye mbona FDLR ariyo yonyine ifite umurongo udahindagurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *