(Kinyarwanda) Isesengura ku ikinamico ry’ishyamirana hagati y’intore Jean Paul Samputu na bagenzi be hejuru y’isabukuru y’amavuko ya Kizito Mihigo

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Bimwe mu bibazo benshi bibaza kuri Jean Paul Samputu

Ese ntabwo Jean Paul Samputu yaba ari Kajeguhakwa Valens mushya ariko intore zigenzi ze zimwe zikaba zitabizi cyangwa zigiza nkana akaba ari ikinamco ziberayemo? Ese amajwi y’ibiganiro byazo yakwirakwijwe hanze y’ikipe yazo gute? Yakwirakwijwe nande?  Kubera iki? Ese kuki JP Samputu ntacyo bimubwiye kuba yaba yaribasiwe na bagenzi be? Kuki Kigali ntacyo ibivugaho mu gihe ikunda kuvuga ku tuntu twose ibinyujije muri Rushyashya cyangwa icyiyita ikinyamakuru Igihe?

Akazi Samputu avuga ko akora ni akahe? Agakorera nde? Ese Samputu ko avuga ko yigisha amahoro, ubumwe n’ubwiyunge hari ahantu na hamwe yaba yaravuze ku bwicanyi bwakozwe cga bugikorwa FPR? Ubumwe n’ubwiyunge bwa Samputu bwaba bumeze bute mu gihe hari uruhande akingira ikibaba? Buri wese ufite ibisubizo by ‘ibi bibazo abishoboye yazabitugezaho

Amavu n’amavuko y’ikinamico rya JP Samputu na bengenzi be

Ku tariki ya 25 Nyakanga 2020, ishyirahamwe ryashinzwe na Kizito Mihigo akaryita KMP (Kizito Mihigo Peace Fondation cga Fondation Kizito Mihigo pour la Paix) ryari ryateguye irushanwa mu gusubiramo indirimbo za Kizito mu rwego rwo kwibuka isabukuru y’amavuko ya Kizito Mihigo wishwe anizwe na FPR

Muri iryo rushanwa Jean Paul Samputu yatumiwemo nk’umuhanzi ngo afashe bagenzi gutanga amanote kandi yitabira ubutumire ndetse nawe asubiramo imwe mu ndirimbo za Kizito.

Nyuma y’imyidagaduro JP Samputu yibasiwe na bagenzi mu magambo akakaye cyane akdno anagaragaza urwango rukomeye cyane kuburyo kuyumva bihita bitanga isura y’uko ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda ruyobowe na FPR bukiri munsi ya zero.

Bose muri izo ntore bemeza bidasubirwaho ko abitabira ibintu bya Kizito Mihigo ari abanzi b’u Rwanda kimwe n’abibuka abanyarwanda bose baguye mu bwicanyi bwabaye kuva 1990 ubwo FPR yateraga u Rwanda kugeza uyu munsi. JP Samputu rero nawe agashyirwa mu batatiye igihango cy’ako gatisko k’abicanyi kuva yaragaragaye muri ibyo birori byo kwibuka isabukuru y’amavuko ya Kizito Mihigo.

Aha twabibutsa ko mu bwicanyi bwose bwabaye mu Rwanda kuva FPR yatera u Rwanda nta hantu na hamwe habaye ubwicanyi FPR itaburimo kuko n’umwe mubacurabwenge bayo ariwe Tito Rutaremara yivugiye ko muri 94 bari bafite amakipe ahantu hose mu Rwanda ndetse no mu mashyaka yose. Kajeguhakwa umwe mu banyemari bari bakomeye mu Rwanda ngo yari afite amakipe 3500 mu Rwanda mbere y’uko izo ngabo za Uganda (FPR yari igizwe n’abari abasirikari mu ngabo za Uganda ndetse bamwe bakaba bari mu myaka ikomeye y’ubuyobozi bw’ingabo za Uganda) zitera u Rwanda

Uyu Valens Kajeguhakwa mu gitabo cye (De la terre de paix à la terre de sang et après?, Paris, Rémi Perrin, 2001) yatangaje ko mbere gato y’intambara yari afite brigades clendestines zigera kuri 3500 mu Rwanda, bivuze ko FPR yari muri secteurs zose z’ubuzima no munzego zose z’igihugu mbere ya gato ya 1990.

Rutaremara na none avuga ko na bamwe bagendaga bakora byabindi (ubwicanyi) bari babazi. Ibi bigahura n’amakuru avuga ko aba comando ba FPR biyambikaga imyenda y’interahamwe bakirirwa bazenguruka igihugu cyose bica abantu b’amoko yose ubundi bagataha muri CND bafite amafoto y’amahano bakoze bagahita bayohereza abaterankunga babo (Mpatsibihugu) agakoreshwa mu gukwirakwiza ibihuha ko leta yariho yamze abtutsi.

Twanabibutsa kandi ko hari itangazo ryashyizwe ahagaragara n’interahamwe mbere ya 1994 ryerekanaga ko bashobora kuba baracengewe n’abagizi ba nabi bakora ubwicanyi bakabubitirira.

Tugarutse gato kuri JP Samputu n’akazi akora twabanza tukabibutsa ko na Valens Kajeguhakwa yigeze kuza muri opposition ngo arwanya FPR bamwe muri opposition bagata izo bambaye ngo babonye umufatanya bikorwa ariko uko byarangiye byabara uwariraye. Niba haba hari uwarokotse mubari bishyize hamwe na Kajeguhakwa Valens yaba afite ubuhamya bukomeye.

Mu kwisobanura kwa JP Samputu wumva afite umutima utuje avuga yemye gusa asa nufite impungenge ko ibyo avuga intore zigenzi ze zisa nizitabyumva. Mu magambo ye avuga ko rwose badakwiye kumwibazaho kuko ari mu kazi ndetse ko n’abahakana cyangwa abapfobya bimwe FPR yita genocide we rwose abagendamo kandi ko azakomeza kubagendamo kuko aba ari mu kazi.

Twabibutsa ko ubu bwicanyi bwabaye mu Rwanda bwari bwariswe genocide nyarwanda ariko ko FPR ihora ihindagura amazina yabwo bitewe n’inyungu ibifitemo. Akabyiniriro kagezweho ubu ni genocide “yakorewe abatutsi” nk’aho andi moko atavaga amaraso atukura kandi na none bizwi ko abahutu aribo benshi baguye muri ubu bwicanyi.

Jean Paul Samputu rero yemeza ko ajya mu bahakanyi b;’utu tubyiniriro guhabwa ubwicanyi bwabaye mu Rwanda kandi ko azakomeza kubajyamo. Ese akazi Samputu avuga ko arimo ni akahe? Ese ubumwe n’ubwiyunge Samputu avuga ko yifuza burashoboka mu gihe nta na rimwe aravuga ku bwicanyi bwakorewe abahutu ? Ese izi ntore zibasigara Samputu nibura zabashije kumva ko Samputu ari mu kazi kandi kahawe umugisha n’abavuga rikijyana?

Ese iyo Samputu aba adakorera abo hejuru, ubukana izi ntore zari zimufitiye bwari kumusiga amahoro ? Kuki ya mizindaro ya FPR nka Rushyashya cga Igihe bitigeze byandagaza Samputu nk’uko bisanzwe bikora ? Muri make JP Samputu izi ntore twakwita ndetse intoramayogi zamwibeshyeho zimwibasira zitazi ko ibyo akora byahawe umugisha na bene icyama nk’uko ibyo Kajeguhakwa yakoraga byari uko (mwibuke ko uyu Kajeguhakwa inkotanyi zateye afite amakipe 3500 mu Rwanda).

Jean Paul Samputu tumwifurije akazi keza n’abafatanyabikorwa be kandi tunibutsa abanyarwanda bahunze FPR bavuga ko bifuza impinduka cga se abari muri oppostion nyarwanda kugerageza kujya mu bintu bumva neza ibyo aribyo ndetse bazi n’iyo bigana.

Kubona ishya itamba ugata izo wambaye bikunze kenshi kurangira nabi. Amahoro, ubumwe n’ubwiyunge Samputu avuga ko aharanira bitandukanye cyane n’ibyo Kizito yaharaniraga kuko ibyo Jean Paul Samputu aharanira adashobora kuvuga ko FPR hari ikibi yaba yarakoze buri wese yakumva neza uwo mukino uwo ariwo

Muri za 92 ndibuka ko Jean Paul Samputu yaririmbye ngo  “Zararutashye” kandi icyo gihe izo nkotanyi yararimbaga nta n’icyakabiri cy’igihu zari zifite uretse ko nyinshi muri izo yarimbiraga ubu zanasubiye guhunga. Sinzi rero niba ubu akorera izo zongeye guhunga cyangwa izikiganje i Kigali cga se zose ari nayo mpamvu benshi bavuga ko atandaraje. Gusa icy’ingenzi ni uko Samputu ubwe yivugiye ko ari mu kazi, ubwo abumva baruvise.

Ese kuva ririya kinamico ryo kwerekana ko Samputu yibasiwe ryaba haba hari uwigeze yumva Samputu avuga ko yaba afite impungenge z’abakoraga nk’aho bamutuka? Kuki none biriya byaba nta mpungenge bimuteye? Abwira benshi akumva na beneyo

Umusomyi w’Umwirongi

Karamira Christophe

8 Responses to (Kinyarwanda) Isesengura ku ikinamico ry’ishyamirana hagati y’intore Jean Paul Samputu na bagenzi be hejuru y’isabukuru y’amavuko ya Kizito Mihigo

  1. Hakizimana Jean Marie Vianney says:

    Jean Paul Samputu yigerera ibukuru naho izi ntoramayogi ziyita intore ngo zamwihaye yibereye mu kazi asanzwe akora kandi kazwi i bukuru nta mwanya yazitaho kuko nyacyo zamutwara uretse kwiciraguraho gusa. Hababaje gusa umuhutu utari de service wakwibeshya kuri Samputu n’ubusamputu bwe

  2. Mugiraneza Bosco says:

    Samputu ni intore yujuje ibyangombwa kuva mbere ya 1990 kandi ntabwo yigeze na rimwe abivamo. Ibyo gutandaraza si utuntu twe naho ibi bya audios byo ni tekiniki isanzwe y’intore yo kwiterefona. Izi audios zakozwe kubusabe bwa Sampuru zinajya hanze ku mabwiriza ya Samputu. Abahutu cga abarwanya FPR biruka inyuma ya Samputu cga bamwibeshyaho mbatuye umugani w’ubushwiriri

  3. Muvunnyi Protais says:

    Opposition nyarwanda yifitemo imungu n’utunyoma twinshi cyane kuburyo abantu nka ba Samputu bayihishemo ari benshi kandi ugasanga bafitiwe icyizere gikomeye. Umunsi umwe muzabona Samputu ayoboye impuzamashyaka nk’uko Valens Kajeguhakwa yigeze kuyobora impuzamashyaka ya opposition yiswe Igihango

  4. Karengera augustin says:

    Samputu amaze gucengera benshi mu bali no mubuhungiro gusa nanjye murankanguye sinalimuzi

  5. Ubwira intumva niko bigenda ahora avuga nyine. Ejobundi Gen James Kabarebe yarabwiye, Dr Dusingizemungu Jean Pierre arababwira none dore na Jean Paul Samputu ababwiye ko aba ari mukazi ariko igitangeje kugeza ubu ntimwumva, bamwe ndabona amagambo yumvikana kandi yoroshye ya Samputu ntayo bumva ahubwo barimo kumugira umwere ngo inkotanyi zamwibasiye. Ese ni izamwohereje muri ako kazi zamwibasiye ? Hari uwamwanditse muri Rushyashya se ? Bamushyize mu Igihe.com se ? Hari RwandaTribune yamwanditse se ? Ziriya audios nimureba neza muzasanga ari Samputu wasabye bagenzi be kuzikora bakanazitangaza kubera impamvu nyine yo kumworohereza akazi. Abashaka kurwanya FPR bagomba kubanza kwimenya mbere yo kumenya uwo barwana nawe. Muve ku giti dore umuntu. Jean Paul Samputu ni iy’amarere y’umwimerere ntakumwibeshyaho. Izi audios ni kimwe muri strategies de travail za Samputu

  6. Umutoni Seraphine says:

    Uyu chantal Mudahogora afatanya ate umurimo w’Imana n’uwa satani (FPR) ko numva yigira pasteur ? Hari ibintu 2 bishoboka muri iri kinamico rya Samputu : kuba abamwibasiye batazi ko yari afite mission yahawe n’abayobozi bo hejuru cga kuba Samputu abiziranyeho n’abamwibasira barangiza bakanabikwirakwiza ngo bigere ku bantu benshi. Gusa uko byacgenda kose, Samputu ni umukozi ukomeye wa FPR

  7. Uwamariya Marie Claude says:

    Inkotanyi zigira amayeri menshi buriya Samputu bashobora kumutuka kuriya kugirango agirirwe icyozere na oppisition akabona uko yinjizamo aba commando bo kuyisenya

  8. Murengerantwali Evode says:

    Murakoze kuri ubu busesenguzi. Nibyo pe abibeshya kuri Samputu mubareke ubwo niba batumva bazumva bari mu kagozi abazaba bahize amahirwe yo kutaraswa ku manywa y’ihangu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *