(Kinyarwanda) Amateka y’u Rwanda na politiki yarwo biragendana: Ese koko Paul Kagame ashobora gusubiza umwuka mu mirambo?

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Iyo witegereje uyu munsi uburyo u Rwanda ruyobowe, ubona neza ko twasubiye mu gihe cya cyera ku ngoma ya cyami. Aho umwami ariwe wari ufite ububasha ku bintu byose, akaba ariwe utuma amatungo yororoka, agatuma abantu babyara ndetse akaba anariwe ugusha n’imvura.

Birababaje kuba abanyarwanda ba none batekereza nk’abanyarwanda bo ku ngoma ya Rwabugili kuko batekereza ko umwami uriho mu Rwanda ariwe Paul Kagame we afite n’akarusho ku bami bakera kuko we abasha no gusubiza umwuka mu mirambo nk’uko byavuzwe na Sheik Habimana Saleh.

Si ubu bujiji bwa Sheik Habimana Saleh gusa, kuko banarabigaragaje igihe bajyanaga uduseke muri CND bifuza ko umwami w’u Rwanda Paul Kagame azabategeka kugeza muri 2034.

Ku bwanjye niba mu gihugu ntawundi ushoboye gutegeka u Rwanda, bivuga mu rwego rw’amashuri baradindijwe kandi icyuho gihari kizafata imyaka myishi muri gahunda ko ntawamusimbura niyo mpamvu abana babo biga mumashuri yo hanze kuko bazi neza ko mu Rwanda ntacyo babigisha, gutyo nta mwana wa Riubanda uzigera azamura umutwe, abize kera nabo bahanaguwe mu mutwe nk’uyu Sheik Habimana saleh utekereza ko Kagame ashobora kuzura abapfuye. Ese abuzwa n’iki kuzura ariya magufwa yuzujye mubyo bita inzubutso ? Ni uko se nta muvandimwe we cyangwa umuvandimwe wa bene wabo urimo?

Biragaragara neza ko ubu habonetse urwitwazo rwo gufunga amashuri bitwaje icyorezo cya covid-19. Uyu nawo ni umushinga muremure Paul Kagame n’agatsiko ke bafashijwemo na ba mpatsibihugu bagize Kagame umuyobozi w’intangarugero mukarere mu kurwanya icyo cyorezo kuko ari umukozi wabo. Ariko abo bazungu iwabo abana bari kujya mu mashuri abakozi barajya ku kazi bagahembwa ariko mu Rwanda rwa Kagame barakubitira abana kuryama.

Ishyano twagushije ryo kuyoborwa na Paul Kagame, ni icyorezo tutaharira abari mu gihugu imbere bonyine. Abagize amahirwe kugera hanze  tugomba gufatanya dore ko hari byinshi abari mu gihugu imbere batabona, nkuko abari hanze batazi neza uburyo igitugu, iterabwoba n’ubwicanyi byubatswe mu gihugu imbere.

Kuva 1957 kugera 1960 rubanda yari yabonye umwanya wo kumva akamaro ko guharanira ubwigenge, nibwo umwami Rudahigwa yabonye ko ibye bigiye kumurangirana aca ubuhake, abacakara bahabwa ku bikingi, induru iba ndende mubari abagaragu bakuru b’ibwami. Aha birumvikana neza ko abanyarwanda bari bamaze gusesengura neza ikinyoma cya kalinga, ni uko abanze gusaranganya ubutegetsi barahunga u Rwanda rurigenga.

Kuva 1960 kugera1994, uwavuga ko twari dufite ubwigenge ntiyaba abeshye n’ubwo ntabyera ngo dee, ariko umuturage yararyamaga agasinzira, akagurisha ikawa ye amafranga abonyemo akumva ko ntawe bayasangiye. Ayo mahoro rero twarayabuze kubera uburangare cyane ko nabarwanyije ubwami bari batakiriho.

Muri make abayobozi twari dufite, bamwe ntibari bazi ikiguzi cyatanzwe ngo twipakurure ingoma ya cyami na gikoronize. Niyo mpamvu amateka yisubiyemo, nituzajya turangara tuzajya dusubira muri ibyo bihe.

Ntabwo ari uruhande rumwe rugira uburangare gusa kuko FPR nayo yarivugiye ngo “ntiwarya umureti utamennye amagi”. Iki ni ikibazo kiri hagati y’abasajya n’abarokotse jenoside. Ibi bikaba bitwereka ko nta bumwe buzaba mu banyarwanda iriya ngoma itavuyeho.

Ubucakara bw’abahutu mu Rwanda imbere no hanze y’u Rwanda

Ubu umuhutu yabaye iturufu ikomeye kuva Paul Kagame yirukanye Kayumba Nyamwasa ngo yanga abahutu kandi ari umucezo wa ndani. None Kayumba nawe ari kwirukana abatutsi mu ishyaka abeshya ko abaziza kwanga abahutu. Muri make aba bagabo babiri bari gukora kimwe kuko bose bararwanira abahutu kandi bose barabakoresha ubucakara.

Ntabyinshi ndibuvuge hano kuko ibyinshi byarasobanuwe, gusa icyizere naha abanyaranda bababajwe n’iri kandamizwa,ni uko  iyo urebye uko amateka yacu agenda, mbona iyi ngoma (Kalinga nshya yiyise FPR Inkotanyi) ntagihe isigaje.

Ese muribuka ko abadage bafashije Kalinga mukurwanya abahutu bari mu majyaruguru ahagana mu 1912 bagasenya ingoma z’abahutu zari zihari? None se ntabwo mubina ko ari nako abazungu bakomeje gukorana na FPR muri iki gihe muguhonyora abahutu b’impunzi bari hirya no hino? Amateka rero yisubiramo ni nako aba bazungu bazarekura FPR Inkotanyi nk’uko muri 1960 abanyarwanda banze umwami agahunga akagenda azi ko atazatinda gusubira mu gihugu akarinda agwa ishyanga. Ibi ntabwo mbitindaho abakurikira murabizi.

Muribuka ko Musinga nawe yaguye ishyanga azi ko abadage bazamugarura mu Rwanda. Uyu mwami mushya wa Kalinga nshya yitwa FPR ariwe Paul Kagame nawe afite ibirego byinshi by’ubwicanyi byashyikirijwe inkiko. Iyi ni imwe mu mpamvu bamwe mubafatanyije nawe muri ubwo bugome babonye ko ishyamba atari ryeru bakamuhunga bakagenda bamushinja ubwo bwicanyi. Ndetse iyi niyo mpamvu mubona Paul Kagame n’agatisko ke barya bacuranwa nk’abatazaba kuri iyi isi.

Sinarangiza ntasabye buri munyarwanda gutanga umuganda ashoboye kugira ngo Kagame mu mwime amahirwe yo kugeza mu 2034 kandi ubushobozi bwo kumukuraho murabufite. Abatekereza nka Sheik Habimana Saleh mubime amatwi kuko ni nabo indushyi zitazi ibyo zirimo.

Amahoro n’ubwigenge biraharanirwa ndetse byaba ngombwa bikamenerwa amaraso

Mugire ibihe byiza

Sentashya A.

6 Responses to (Kinyarwanda) Amateka y’u Rwanda na politiki yarwo biragendana: Ese koko Paul Kagame ashobora gusubiza umwuka mu mirambo?

  1. Ibintu bizahinduka vuba kuko hali ababaye amakoma yasasiwe ubukombe (Kagame)abakagara baravumye

  2. Nishimwe Christian says:

    Aka kantu ngo ntawe urya umureti atamennye amagi kandya ahantu. Ndibuka ukuntu aba comando ba FPR biraya mu bavandimwe bacu b’abagogwe barangiza bakabeshyera leta ya Habyarimana. Uyu murozi w’ibisebe wiyita Peter Mahirwe nawe yambaraga ibitenge bya MRND akava muri CND akirirwa atemagura abatutsi afata amafoto yohereza ba Tito Rutaremara ngo bayereke abazungu bavuga jo interahamwe zirimo kwica abantu yarangiza agataha CND. Uyu Peter Mahirwe niwe Thom Ndahiro ndamwibuka yadusanze i Nairobi ngo aje kwirenza Renzaho ariko kubera ko atari amuzi yivanze mu mpunzi agira umwaku akubitana na Renzaho aramubaza ngo Renzaho ninde ni uko Renzaho aramujijisha noneho Peter Mahirwe abona ko bamumenye aca mubyatsi arafatwa. Uyu rero ibiganza bye byuzuye amaraso y’abatutsi ntimukajye mukangwa n’amateshwa yirirwa yandika kuri Facebook

  3. Evaziyo Murenzi says:

    FPR Inkotanyi ni Kalinga nshya byo ntaho ubeshye kuko Nyiramongi ukuntu yahagurukiye kuri Kizito ni nka bimwe bya Kanjogera ashinga inkota kumpinja azihagurukiraho. Gusa Kizito azabahagama tu. Ni nk’uzibeshya akica Ingabire Victoire Umuhoza. Iyo Kalinga azisanga yamubanye igicuma

  4. Uwingeneye Alphonsine says:

    Umuhutu cga umututsi utabeshya ushaka kurwanya FPR anyuze muri RNC uwo aba yibereye mu bitotsi. Muzagenzure imikorere ya RNC muzasanga ari photocopie ya FPR. Ese mwari muzi ko muri RNC abantu baburirwa irengero? Urugero Major Nkubana, Ben Rutabana etc.. Ese mwari muziko muri RNC naho habamo abahutu de service? Urugo ni Gervais Condo, Serge Ndayizeye etc…, Ese mwari muziko muri RNC naho haba Jacques Nzizi ? Urugero ni AbdulKarimu. Ese ko abahanganye na FPR by’ukuri kuva kera ko bazwi impamvu ababesha ko bashaka impinduka batabegera ngo bafatanye ni iyihe? Ubu se koko uretse kwikirigita umuntu agaseka,mubona gushakira impinduka kuri Rukokoma cga Rusesabagina atari ikinamico nk’uwabeshya ngo arayishakira kuri mafene Dr Gasana Anastase cga Abdallah Akishuli?

  5. Keza Agnes says:

    Sentashya urakoze cyane kuko uvuze ibintu bikomeye. Amateka ya cyami benshi bakunda kutayasoma nyamara arimo ibimenyetso byinshi uhita wibonera mu Rwanda rwa Kagame. Keretse utagira amaso naho ubundi buri wese yakagombye kubona ko ingoma ya cyami yaragarutse mu Rda kandi igarukana ubukana buruta ubwa Kalinga ya kera. Hakenewe abasore n’inkumi b’indyamunyu ngo batujye imbere twongere dukore revolution. Abatutsi bamwe nabo barabona ko ibiri kubera mu Rwanda ari ishyano ni ngombwa ko nabo bagira uruhari muri revolution nshya, gutyo tugashyiraho ubuyobozi burengera inyungu z’abanyarwanda bose

  6. Bahinshuti Manasseh says:

    Uyu Sheik Habimana, Gatabazi JMV n’ibindi bigoryi nkabo byirigwa biramya Kalinga yitwa FPR cga RNC ntimukajye mubitaho igihe akazi kabyo ni ukurangaza abantu ngo batibohora. Akazi ka RNC ni uguhaka abahutu bo hanze noneho FPR igahaka abo mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *