Ibyo mutamenye ku mugambi wa FPR Inkotanyi wo gufatisha abanyarwanda bagera ku 100 bayihungiye mu Bubiligi

Ntako Kigali itakoze ngo yigarurire abahutu bayihunze, yahereye  Kibeho, impunzi zari zahahungiye zirahatikirira kuburyo nuwabashije kurokoka aracyashakishwa na FPR kugirango atazaba umutangabuhamya wa jenoside yakorewe abahutu.

Hakurikiyeho isenywa ry’inkambi z’impunzi zabaga mu cyahoze cyitwa Zayire (ubu ni Repubulika Iharanira demokurasi ya Congo), Burundi na Tanzaniya.

Icyo gihe amahanga yose yafunze amaso atitaye ku ngaruka abahutu bagomba guhura nazo.

Abatahutse bava Tanzaniya bamwe bagiye batorongerera mu mashyamba bakaraswa imyambi n’abasungusungu, abataraguye muri ayo mashyamba bose bageraga ku Rusumo bagasanga hari intagondwa z’abatutsi zari zibategereje, aho rero hashimutiwe benshi na n’ubu ntibarongera kuboneka. Impunzi zari mu muhanda kuva ku Rusumo zahawe igihano cyo kugenda n’amaguru kugera iwabo kandi n’izabashije kugerayo nta gahenge zigeze zihabwa.

Kubavuye i Burundi abenshi baguye ku kanyaru. Hari bamwe nzi baguye mu makamyo kubera gutwarwa nabi, abandi biciwe mu makomine y’iwabo dore ko benshi bari abo muri Butare n’inkengero zayo.

Kubahungiye muri Congo (icyo gihe yitwaga Zayire) byo ndumva abantu baragiye babivugaho kenshi, gusa na n’ubu FPR ntirunamura icumu iracyahiga umuhutu wese wahahungiye.

Tugarutse ku ngingo yacu nyamukuru rero ntabwo Leta ya Kigali (FPR Inkotanyi)  yigeze iha amahoro abantu bose basohotse ayo makambi bakaba barageze mu Bubiligi.

Hano mu burayi ububiligi ni cyo gihugu gifite abanyarwanda benshi ndetse ugasanga hari n’ibikorwa mpuzamashyaka na za société civile bitari bike.

Ukwisuganya kw’izo mpunzi byatumye FPR yiga uburyo bukomeye bwo kubacengera igasenya ibikorwa byabo ikoresheje bamwe mubahutu b’inda nini ndetse nzi benshi FPR yohereje mubihugu bya Afrika kugambanira benewabo kuko bo ntibashobora kubakeka. Abo bose twigeze kujya dutangaza amazina yabo mu bihe hashize.

Ndibuka muri 2013 ubwo Général Karenzi Karake yari ashinzwe iperereza ryo hanze afatanyije n’abahutu bamwe bo mu Bubiligi hamwe na Ambassade y’u Rwanda bari bafite umushinga wo gufatisha abahutu 100 babarizwa mu mashyaka ndetse n’abandi bantu babonaga bashobora gutera inkunga ibikorwa bibangamiye FPR Inkotanyi.  Abo bantu bashatse uburyo babageraho cyangwa abana babo cga se abagore babo  kuburyo bayoboka FPR gahorogahoro. Bamwe bakajya babajyana mu nama y’umushyikirano ndetse hari abagurirwaga amaticket. Muri abo, uwemeraga kuyoboka ibyaha byose bari baramudodeye bamubwiraga ko bihanawuwe.

Uwo mushinga Habimana Bonaventure murumuna wa Nzirorera arawuzi ndetse yahawe missions zo kujya kurangaza impunzi mu bihugu byo muri Afrika kandi yaje kujya i Kigali kwiga uwo mushinga.

Muri iki gihe,  hari bamwe mubemeye kuyoboka, urugero ni nka Albert Rukerantare ndetse hari n’abandi bohereje imiryango yabo ariko bagakomeza  gukeza abami babiri. Niyo mpamvu mvuga ko abantu bari gufatwa abenshi ni abanze kuyoboka uwo mushinga

Icyo navuga kubahura n’ibibazo ni ukwihangana nta mvura idahita ariko abatarafatwa ni byiza ko bahaguruka hakiri kare bagafatanya n’abandi kurwanya iyi ngoma ya FPR Inkotanyi hakiri kare. Nta gutegereza ko ugerwaho ngo ubone guhaguruka.

Jenoside ni igikangisho FPR ikoresha ngo abahutu bayiyoboke abatayobotse bakadoderwa ibyaha batigeze bakora. Amahanga azi neza ko abicanyi baba i Kigali ariko kubera inyungu yifitiye ntabwo yitaye ku kababaro k’abanyarwanda bahohoterwa na Kigali. Niyo mpamvu abanyarwanda ubwabo bakwiye kumva ko ni batirengera bazashira ruhongohongo.

Umuti wonyine watuma aka kavuyo n’ubwicanyi FPR iteza mu karere bihagarara ni uko abanyarwanda ubwabo bahaguruka bakayirwanda bivuye inyuma bakareka ibyo kumva ko hari umuzungu uzabakemurira ibibazo

Mugire amahoro

SENTASHYA A.

 

8 Responses to Ibyo mutamenye ku mugambi wa FPR Inkotanyi wo gufatisha abanyarwanda bagera ku 100 bayihungiye mu Bubiligi

  1. Evaziyo Murenzi says:

    Mutugezeho aya makuru neza rwose muyarambure kuko ningombwa ko avugwa. Ese Rukerantare aracyagenda mu banyarwanda bakemera? Si oui, ibyo ni kimwe no kwinjira impiri munzu. Aabagendana na Rukerantare bose mujye mubitondera kuko hari uduhungu tw’uturumira habiri tugendana nawe mu rwihisho twarangiza tukigira intyoz amu barwanya Kigali kandi tubeshya, utwo nitwotubi. Nimubishaka nzabaha amazina yatwo

  2. Naomie Rugolirwera says:

    Muri iki gihe Paul Kagame bivugwa ko yapfuye n’ubwo bivugwa na Padiri Thomas n
    umuhezanguni w’umututsi witwa Rugema Kayumba gusa nibwo inkotanyi zigiye kwibasira abahutu bose zikekamo akagufu ko kuba bazirwanya. Ni message ikomeye ku bahutu ibereka ko igihe ari iki cyo kurwanya izi nkotanyi zataye umutwe. Nimujenjeka zirabamara

  3. Karara says:

    Rukerantare yari yarabivuze ariko ko hari abantu agiye gufatisha, ubwo abari bakimusuhuza bibwira ko ari mwene wabo barye bari menge

  4. kazoviyo Athanase says:

    Muve muri ubu buswa mwita amashyaka yo kurangaza abanyarwanda mwese mujye inyuma ya FDLR murebeko FPR itarara iyabangiye ingata. Umuntu uhanganye na FPR ni FDLR, Dalfa na Ntaganda naho abandi ni amaco y’inda bibereyemo nka Nyamwasa washinze umuyoboro yise RNC wo kumutunga ategereje ko Kagame apfa ngo yitahire akomereze aho yari agereje atesha umutwe abahutu. Igitangaje ni uko abahutu na none ari bamuha amaturo. Wasanga hari n’abo yabikiye imiryango yabo mu buvumo wa Musanze na Nyakinama birirwa bamwoza ibirenge

  5. Ndahayo Charles says:

    Arega abahutu mureke kwirengagiz aibyo muzi neza. Nimudafata imbunda ngo mwirengere FPR izabamara kandi nyamara muhaguruts emugafata imbunda mwayijegeza bidatinze. Ubundi uretse benewanyu nka Faustin Twagiramungu, Jean marie Ndagijimana, General Habyarimana (Mukaru) n’abandi nkabo bahereje FPR akaboko bakayigisha gutegeka yari kumara umwana idahirimye? None uyu munsi nibo banyapolitique mushyira imbere ngo muri ku rugamba koko? Muransetsa cyane

  6. Nshimiyimana Jerome says:

    Imana ishimwe ubwo mubizi neza, igisigaye ni uguhaguruka mukarwana n’izo nyangabirama. Bamwe bajyaga bibwira ko bageze iyo bajya bagatererana Umucunguzi urugamba ngo we yibereye mu mashyamba ya Congo ndakeka mumaze kubona ko no Mububiligi atari ukugera iyo mujya. Kwigira ba ntibindeba ni bibi cyane ahubwo muze dufatanye kurwanya umwanzi wacu kuko ni umwe.

  7. Ndikumana Philippe says:

    Iyi nkuru yanditswe neza ariko mwavuze musa n’abaca amarenga gusa kandi byari kuba byiza abayobotse mukabashyira hanze kuko bashobora kuba ari barimo gufatisha abatarayobotse. Albert Rukerantare we birazwi neza ko ari mubafatishije Basabose na Ndangali kuko yari amaze iminsi yigamba ko yagize uruhari mu gufatisha umwe barekuye. Ese Munderere aracyabaho we na Lewis ko batakivugwa?

  8. Umutoni Jannette says:

    Sentashya ndagushimiye cyane ari ubutaha uzadukorere indu nkuru uduhe amazina ya’abayobotse muri abo 100 n’abanze kuyoboka kandi nabo bikubite agashyi bahaguruke barwanda inkundura ntibatege agatwe gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *